Gakenke: Abana babiri n’umusore umwe barashinjwa ubujura bw’amaterefone

Abana babiri bari munsi y’imyaka 17 n’umusore w’imyaka 22 batawe muri yombi n’ aba-local defense bakurikiranweho kwiba terefone ngendanwa mu isoko rya Gakenke, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Kabiri tariki 11/06/2013.

Abana babiri bakomoka mu Murenge wa Nemba bashinjwa kwiba terefone ngendanwa umugabo wari waje kurema isoko bamukoze mu mufuka. Icyakora, bombi babihakana bivuye inyuma bavuga ko nta hantu bahuriye n’ubashinja ubwo bujura.

Bavuga ko bari baje kurema isoko bashaka guhaha inkweto, imyenda n’amashuka batungurwa no gufatwa n’aba-local defense kubera umuntu ubashinja kwiba terefone.

Umwe muri abo bana batawe muri yombi yagize ati: “Nagiye kubona mpagaze ahantu mu isoko ndikugura ishuka ngiye kubona mbona uyu mugabo araje ati mbuze terefone kandi babwiye ko ari wowe uyitwaye uyihereza undi mugabo ati tugende ni ko kunzana aha.”

Ku rundi ruhande, Twemerimana Patrick w’imyaka 22 ukomoka mu Murenge wa Kamubuga ashinjwa n’umukobwa gukingira ikibaba undi musore uzwi ku izina rya Gasongo bakamwiba terefone ye.

Umukobwa witwa Nyiransabimana Chantal yibwe terefone yashakaga kuyigurisha. Ashinja Twemerimana ko yibwe n’umuntu bari kumwe amubwiye ko agiye kureba ko yinjiza umuriro ahita aburirwa irengero.

Twemerimana ahakana ko azi uwo musore Gasongo kuko ngo yari ahagaze mu isoko ashaka kugura terefone bananirwa kumvikana ku giciro cyayo.

Mu isoko rya Gakenke haravugwa ubujura bukorwa n’abasore bakora mu mifuka ndetse banashikuza abaturage utuntu bafite mu ntoki.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka