EJVM yasuye ubutaka bw’u Rwanda ingabo za Congo zubatsemo ibirindiro

Nyuma yo kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Congo bitewe n’ingabo za Congo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu bikorwa zisanzwemo byo kwiba amatungo y’abaturage, ariko zigatangariza itsinda rya EJVM ko batewe n’ingabo z’u Rwanda zabasanze ku gasozi ka Kanyesheja II bita ko ari iya Congo.

Ingabo z’u Rwanda zasabye iri tsinda kugenzura ubundi butaka bw’u Rwanda ingabo za Congo zigaruriye zihita muri Congo.

Tariki ya 27/6/2014 akaba aribwo itsinda rya EJVM ryasuye ubu butaka buri mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Hehu umurenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu, aho abaturage binubira uburyo ingabo za Congo zibasarurira imyaka.

Imisozi ya Hehu ihuza u Rwanda na Kongo, uri Buryo ni uw'u Rwanda naho Bumoso bikayigabana.
Imisozi ya Hehu ihuza u Rwanda na Kongo, uri Buryo ni uw’u Rwanda naho Bumoso bikayigabana.

Nk’uko byasobanuwe n’ingabo za Congo zarenze umupaka wazo zigacukura indaki mu Rwanda ngo byatewe n’uko aho zashyize indaki hari abarwanyi ba M23 bituma nabo bahafata.

Kuva leta ya Congo nabo bafatanyije batangira kurwanya inyeshyamba za M23, ingabo z’u Rwanda zari ku mipaka zasubiye inyuma kugira zititiranywa n’abarwanyi ba M23 bari muduce twegereye umupaka w’u Rwanda.

Imodoka zitwara itsinda rya EJVM ubwo zari zagiye gusura Hehu.
Imodoka zitwara itsinda rya EJVM ubwo zari zagiye gusura Hehu.

Muri iyi mirwano hamwe nahamwe ingabo za Congo zikaba zaragiye zisubizwa inyuma zishaka kwinjira mu Rwanda, ariko zahise zifata ko ahatari ingabo z’u Rwanda ari ubutaka bwa Congo.

Imisozi ibiri ya Hehu umwe uri mu Rwanda naho undi niwo ibihugu byombi bigabaniraho ariko ingabo za Kongo zahise zihigabiza.

Kubera uburyo ingabo zegeranye, bamwe mubaturage bahaturiye bavuga ko igihe n’igihe bishobora gutera umutekano mucye cyangwa kurasana, nk’uko byabaye Kanyesheja II, mu gihe ingabo za Kongo zikunze kujya mu myaka y’abaturage bahahinga zikabasarurira imyaka.

Umwe mu baturage uhafite imirima yabwiye Kigali Today ko ubu abaturage baretse guhinga imirima izi ngabo zacukuyemo indaki kuko bahinga ntibasarure.

Ibi kandi byiyongera kuba ingabo za Congo zirenga naho ziri zikaza mu Rwanda mu Rwanda gusarura ibirayi ku buryo kurasana hagati y’ingabo zibihugu byombi bishoboka.

Kimwe, mu bikomeje gukurura umutekano mucye ku mupaka w’u Rwanda na Congo ni abasirikare ba Congo bazanwa ku mupaka batazi aho ugarukira. Ibi byiyongeraho kuba abasirikare ba Congo baza gusahura ibyo kurya mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’abatirage batuye muri utu duce.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

tu zabarasa kugeza ku munota wanyuma mukunda gu shotorana ariko inyenzi mwabaye ute?

didas yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

Kongo ni nini kuruta u Rwanda inshuro nyinshi buri wese atayobewe, ntabwo congo ikeye ubutaha bw’u Rwanda kandi ingabo zabo si injiji kuburyo bayoberwa imbibi zigihungu cyabo, yewe banafite GPS bakoresha. u Rwanda nirureke gushotora congo, kuko aho ingabo zabo ziri ni kubutaka bwa congo si mu Rwanda

Imena yanditse ku itariki ya: 29-06-2014  →  Musubize

ariko FARDC ko umururmba wazimaze koko, abantu bagira igihugu nkakiriya kinini kuriya ariko ugasanga ntibanyurwa baracyashaka kuza gufata o kuri ka Rwanda gato , ibi ni agasuzuguro rwose, amahirwe nuko twamaze kumenya akamaro kummutekano ni amahoro naho ubundi rwose ibi RDF ntiyakabyihanganiye rwose, ariko koroherana nibyo byambere, ari nayo mpamvu nizera RDF ko itazigera ishaka kwitura bari basirikari ba FARDC wagirango ntamyitozo na discipline bahawe!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

uko ni ukuvogera ubusugire bw’ubutaka bwacu aba kongomani sinzi isomo bacyeneye kugirango barekere aho gusa ikinsetsa nuko baba abambere mukwataka, bakaba abambere mukuraswa no gupfa noneho bakongera bakaba abambere mukurira birasekeje cyane.

Samba yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka