Burera: Muri 80 bakekwagaho ubujura bw’inka 6 ni bo bagiye gushyikirizwa ubutabera

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko nyuma yo guta muri yombi abantu bagera kuri 80 bakekwagaho kwiba inka muri ako karere, batandatu muri bo ngo ari bo ngo ni bo bafitiwe ibimenyetso simusiga ngo bakaba bazashyikirizwa ubutabera mu gihe abandi barekuwe bagasubiye iwabo.

Semabagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko nyuma yo guta muri yombi abo bantu bose, hagendewe ku buhamya bw’abaturage, babashyize mu kigo ngororamuco bamaramo iminsi 10. Abo batandatu ngo ni ho bamenyekaniye.

Mu babarirwa muri 80 bakekwagaho kwiba inka 6 ngo ni bo bafitiwe ibimenyetso bakaba bagiye gushyikirizwa ubutabera.
Mu babarirwa muri 80 bakekwagaho kwiba inka 6 ngo ni bo bafitiwe ibimenyetso bakaba bagiye gushyikirizwa ubutabera.

Agira ati “Ababishinzwe bakoze ipererea kuri bose. Hari abazashyikirizwa ubutabera, amadosiye yarakozwe…ubwo rero abongabo icyaha nikibahama, bazabihanirwa n’itegeko.”

Abo batandatu bazashyikirizwa ubutabera, bakekwaho ubujura bw’inka bwakorewe mu Murenge ya Cyanika, ahibwe inka icyenda, mu Murenge wa Kagogo, ahibwe inka ishanu ndetse no mu Murenge wa Kinoni ahibwe inka imwe, guhera mu ntangiriro za 2015.

Sembagare akomeza avuga ko muri iyo minsi 10 bamaze muri icyo kigo ngororamuco babigishije ibintu bitandukanye bijyanye n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda: birimo gukunda igihugu, gukunda umurimo ndetse no kubungabunga umutekano.

Kuri uyu 06 Kamena 2015 ubwo babasezereraga, 74 basubiye iwabo ngo kuko mu iperereza bakozweho basanze nta gihamya ko bibye inka cyangwa se bagize uruhare mu iyibwa ryazo.

Gusa ariko abaturage batandukanye bibwe inka basaba ko abazibibye baziriha.
Sembagare we abwira abo baturage ko abo bazashyikirizwa ubutabera, nibahamwa n’icyaha bazaryozwa ibyo bakoze, barih inka bibye.

Abakekwaho ubujura bw’inka batangiye gutabwa muri yombi tariki 27 Gicurasi 2015. Habanje gufatwa abagera kuri 40, bavuga abandi.

Ni nyuma y’aho abaturage batakambye basaba gutabarwa bavuga ko ubujura bubayogoje, ku buryo ngo abari boroye inka bari batagisinzira abandi bo bakararana n’inka zabo mu nzu, bikanga abajura.

Abo bose bafashwe barimo abakomisiyoneri, baranga aho inka zigurishwa ziherereye, abafite amabagiro atemewe, bazibagira mu ngo zabo, hakiyongeraho abajyaga kuziba muri Uganda ndetse n’abazibaga mu Rwanda bakajya kuzigurisha muri Uganda.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka