Burera: Abanyeshuri biga muri E.S.Gahunga baratabaza ngo barindwe impanuka

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya E.S.Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi bw’ako karere kubarinda impanuka bakunze guhura nazo kubera umuhanda wa kaburimbo unyura mu kigo cyabo.

Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Gahunga (Ecole Sécondaire Gahunga) kinyurwamo n’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika. Amazu agize icyo kigo akikije uwo muhanda hakurya no hakuno.

Abanyeshuri biga muri icyo kigo iyo baturuka ku mashuri bigiramo bagana aho barira ndetse n’aho barara bambukiranya uwo muhanda uri ahantu hamanuka kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi bitandukanye.

Abo banyeshuri bavuga ko baterwa ubwoba no kwambukiranya uwo muhanda. Ngo bawambuka bigengesereye batinya ko nabo imodoka, moto, cyangwa igare byabagonga kuko bagenzi babo babiri baheruka kuhagongerwa n’igare bari kwambuka, umwe avunika amaguru abiri naho undi avunika ku rutugu.

Hakurya no hakuno y'uyu muhanda hari amazu agize E.S.Gahunga. Abanyeshuri bavuga ko kuhambuka bibatera ubwoba.
Hakurya no hakuno y’uyu muhanda hari amazu agize E.S.Gahunga. Abanyeshuri bavuga ko kuhambuka bibatera ubwoba.

Umunyeshuri witwa Turatsinze Jean Bosco avuga ko baterwa ubwoba cyane n’amagare akoresha umuhanda Musanze-Cyanika, muri ako gace, kuko ahanyura yirukanka cyane, kuko hamanuka, kandi ahetse n’imizigo iremereye.

Ngo nubwo aho bambukira hari ibimenyetso bya “Zebra-Crossing” (ibimenyetso bishushanyije mu muhanda biha uburenganzira abanyamaguru kwambuka umuhanda) ngo hari igihe bimwe mu binyabiziga bitubahiriza ibyo bimenyetso bikahanyura byiruka kuburyo ngo abo banyeshuri “barindwa n’Imana”.

Gukora ibishoboka

Abanyeshuri biga muri E.S.Gahunga ndetse n’ubuyobozi bw’icyo kigo busaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera ndetse na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere gukora ibishoboka kugira ngo barindwe impanuka.

Bifuza ko aho banyura hashyirwa amatara yabarinda impanuka z’amagare ahanyura nijoro ndetse hakaba hashyirwa na “Dos d’Anne” (imigongo ishyirwa mu muhanda kugira ngo ibinyabiziga nibihagera bigabaye umuvuduko); nk’uko Musabyimana Moise, ushinzwe imyitwarire muri E.S.Gahunga, abisobanura.

Abanyeshuri babiri biga muri E.S.Gahunga nibo bamaze guhura n'impanuka bambuka uwo muhanda wa kaburimbo unyura mu kigo cyabo.
Abanyeshuri babiri biga muri E.S.Gahunga nibo bamaze guhura n’impanuka bambuka uwo muhanda wa kaburimbo unyura mu kigo cyabo.

Agira ati “Amagare ni menshi muri uyu muhanda, imodoka…n’amagare ahagenda nijoro kuburyo hari igihe uba utari kureba igare ruguru ukibuka ryaguye mu banyeshuri neza neza…Polisi nayo yatuba hafi cyane ikadufasha kugerageza kureba uyu muhanda, kuko urabona ni ahantu hamanuka cyane, ni ikibazo!

“Habaye ama-dos d’Anne byadufasha kuko n’amamodoka nubwo ahagera hano ntamenya ko hari ibi bintu (zebra-crossing), ugasanga ari kwiruka n’abanyeshuri bari kwambuka…icyo badufasha cyane ni uko amagare bayaca muri uyu muhanda.”

Tariki 11/06/2013, ubwo mu karere ka Burera hatangizwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu “Police Week”, Polisi ikorera mu karere ka Burera yatangaje ko, ku bufatanye n’ubuyobozi b’akarere ka Burera, icyo kibazo kigiye gushakirwa umuti.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ikomeza ivuga ko batakwizeza neza abanyeshuri biga muri E.S.Gahunga igihe nyacyo “Dos d’Anne” zizashyirirwa muri icyo gice cy’umuhanda, ngo kuko ari ukubanza kuvugana na Minisiteri ishinzwe iby’imihanda.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukunugu n’iterambere, yabwiye abiga muri E.S.Gahunga ko amagare aciwe kunyura muri uwo muhanda. Ngo bagiye gufatanya n’abanyamagare gushaka indi nzira inyura mu giturage.

Zaraduhaye Jozeph umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera avuga ko amagare yakoreshaga uwo muhanda agiye gushakirwa indi nzira.
Zaraduhaye Jozeph umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera avuga ko amagare yakoreshaga uwo muhanda agiye gushakirwa indi nzira.

Agira ati “…tugiye gufatanya namwe (abanyamagare) gushaka inzira yo muzajya mucamo kugira ngo abantu bakoresha uyu muhanda, n’imodoka zijyamo, babikoreshe mu buryo bwubahirije amategeko, ntawe uhutajwe cyangwa ngo arengane.”

Zaraduhaye akomeza kandi asaba abo banyeshuri ndetse n’abaturage bo mu karere ka Burera muri rusange kwirinda impanuka bakoresha imihanda uko bikwiye kandi bakurikiza amabwiriza bahabwa na Polisi y’Igihugu.

Kuva muri Mutarama 2013 kugeza mu kwezi kwa Kamena 2013, mu karere ka Burera, hamaze kuba impanuka zo mu muhanda 14. Abantu batandatu nibo basize ubuzima bwabo muri izo mpanuka naho ubunani barahakomerekera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

leta nigire icyo ikora kuko niyo idutekerereza kandi bariya banyeshuri nabo ni umutungo w’igihugu!

Bikorimana Fabien yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Nihubakwe escalier inyuze mu kirere hejuru y’umuhanda ku buryo abana bava mu mashuri bakayinyuraho bagana aho barara nta kibazo. Bityo ibinyabiziga binyura munsi y’iyo escalier nta kibazo. Ibyo birakorwa henshi.

Gahu yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ariko njye numva amagare atariyo ateza impanuka gusa.Nonese imodoka yo yakurebera izuba? Nibakemure ikibazo cy’ibinyabiziga byose atari amagare gusa.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka