Bugeshi: Inka zirenga 200 ngo zimaze kuburira mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo

Abaturage bo mu karere ka Rubavu batuye mu murenge wa Bugeshi begereye ikibaya gihuguza u Rwanda na Congo bavuga ko bamaze kuburira inka zirenga 200 muri iki kibaya zitwarwa n’ingabo za Congo bakabura uko bazigaruza.

Taliki 18/10/2013 ubwo Kigali Today yasuraga abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bayitangarije ko izi nka ziburira mu kibaya zitwarwa n’ingabo za Congo ariko batazikuye mu Rwanda ahubwo abaturage bari basanzwe baragira mu kibaya kidatuwe kuburyo iyo zambutse ingabo za Congo zihita zizishorera.

Iki kibazo kandi cyagaragaye no mu murenge wa Busasamana aho abaturage babwiye Kigali Today ko bamaze kubura amatungo atari macye ndetse ngo inka zirenga 70 n’amatungo magufi byatwawe n’ingabo za Congo zaje mu duce M23 yavuyemo.

Ikibaya abaturage baragiramo inka zabo zigashimutwa n'ingabo za Congo.
Ikibaya abaturage baragiramo inka zabo zigashimutwa n’ingabo za Congo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, yatangaje ko iki kibazo gihari ariko avuga ko abaturage bagomba kwirinda kuragira ku butaka bwa Congo.

Yagize ati “izi nka ziburirwa irengero ntizikurwa mu Rwanda, icyo dusaba abaturage ni ukureka kuragirira mu kibaya aho inka zigera ku butaka bwa Congo kandi u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kurinda umutekano wazo.”

Mvano avuga ko ubusanzwe iki kibaya abakiragiramo ari Abanyecongo n’Abanyarwanda bose bahuriza hamwe batitaye ku mipaka kuko kidahingwamo, benshi mu batuye kuri iyi mipaka y’ibihugu byombi bafitanye n’isano kuburyo kuragirana nta kibazo bibatera.

Abanyarwnada barasabwa kuragirira mu biraro kuko aribwo bashobora kubona umusaruro w’ifumbire kandi bakagira umutekano w’amatungo yabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka