Bugesera: Yafatiwe mu cyuho atetse ingunguru enye za kanyanga
Mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Jean Pierre w’imyaka 27 y’amavuko hafatiwe uruganda rwa kanyanga, aho basanze batetse ingunguru enye ndetse na litiro eshanu za kanyanga imaze kuboneka.
Uru ruganda rwari ruherereye mu kagari ka Rwakibirizi mu mudugudu wa Gacyamo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Amakuru y’uru ruganda yamenyekanye kuwa 29/3/2014, ubwo abaturage bari mu muganda usoza ukwezi maze abaturage bayaha umukuru w’inkeragutabara witwa Rutagengwa Faustin nawe ahita ajya kumufata nk’uko abyemeza.
“nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage twihutiye kujya mu rugo iwe maze dusanga koko hari uruganda ruteka kanyanga niko guhita turusenya, maze umugabo tumushyikiriza polisi ngo izamushyikirize inkiko nazo zimuhane kuko acuruza ibiyobyabwenge”; Rutagengwa.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera burashimira abaturage kubera amakuru butanga, bityo bukaba bubasaba gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru kugirango abanyabyaha bakomeze batebwe muri yombi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|