Bugesera: Umushoferi afungiye guha ruswa umupolisi ukorera mu muhanda

Umushoferi witwa Rwiyamira Gilbert w’imyaka 45 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma yo kugerageza guha ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Karumuna mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 23/08/2014.

SSP Benoit Nsengiyumva, umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko uyu mushoferi yahagaritswe ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite numero ziyiranga RAB 411P yikoreye amabuye maze bagasanga imodoka ifite amapine ashaje, agashaka kubaha ruswa kugira ngo batamuhana.

Agira ati “abapolisi bagiye kumwandikira niko kubaha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri”.

SSP Nsengiyumva arasaba abaturage kutagerageza gutanga ruswa kuko abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa bikomeye.
Rwiyamira uzwi cyane ku izina rya Cyakabare ariyemerera icyaha maze akagisabira imbabazi avuga ko atazongera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muzatubarize umuvugizi wa polisi kuki hafungwa abatanze ruswa y’amafaranga make tukaba nta muntu turumva wafunzwe yatanze ruswa ya miliyoni ni arenga kandi ko zitangwa buriya rubanda rugufi ntibahohoterwa?

byangombwa yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

umuco wo kudaha rwose ucike mugihugu cyacu , kandi buri munyarwanda aho ari imungu kubukungu ndetse ni iterambere igihugu kifuza , duhagurutwe twe turwanye ruswa aho iva ikagera

mahirane yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

umuco wo kudaha rwose ucike mugihugu cyacu , kandi buri munyarwanda aho ari imungu kubukungu ndetse ni iterambere igihugu kifuza , duhagurutwe twe turwanye ruswa aho iva ikagera

mahirane yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka