Bugesera: Umugabo yafatanywe moto ikekwa ko yibwe
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera icumbikiye umugabo ushinjwa kuba yasanganywe moto itari iye, adafitiye ibyangombwa kandi atanagaragaraza nyirayo.
Uyu mugabo utuye ahitwa Gasenga mu kagari ka Nyamata Ville muri Nyamata acumbikiwe kuri station ya polisi Nyamata, ariko ahakana icyaha akavuga ko ngo iyo moto hari umuntu wayibikije mu rugo iwe, ariko ngo ntabwo amuzi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ngo yatangiye gushakisha nyirayo kuko uwo mugabo wafatanywe moto nta n’ibyangombwa byayo afite, akaba anavuga ko atazi uwayimubikije. Iyo moto ubu nayo ibitswe na polisi ya Bugesera, ngo ni iyo mu bwoko bwa TVS ifite nimero ya pulaki RC 376 H.
Polisi y’u Rwanda mu Bugesera yaketse uwo mugabo kuko muri ako gace hakunze kugaragara abajura b’amamoto bayiba mu Rwanda cyangwa mu Burundi, bakayambutsa bayagurisha mu kindi gihugu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mana we ubujura burakabije hari nuwayibwe kucyumweru mu misa yagatatu kacyiru.ahanwe