Bugesera: Bamwe mu batezaga akajagari muri gare ya Nyamata batawe muri yombi

Bamwe mu bitwa abakarasi bahamagaraga abagenzi muri gare ya Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 18/06/2014 bafashwe boherezwa mu kigo ngororamuco cya Gashora nyuma y’aho bigaragariye ko batezaga umutekano muke n’akajagari muri gare.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guca akajagari kagaragaragara muri gare ya Nyamata bikaba bibaye hari hashize igihe abagenzi bamwe binubira akajagari kagaragara muri gare ya Nyamata aho wasangaga bakurubanywa n’abakarasi.

Mu ngamba zafashwe n’akarere gafatanyije na polisi harimo guca abakarasi bafatwaga nk’aho aribo nyirabayazana w’ako kajagari.
Polisi itangaza ko hari hafashwe abasore 19, muri abo 10 baje kurekurwa hamaze kugaragara ko bakorera ibigo bitwara abagenzi, abandi bafatwa nk’inzererezi boherezwa mu kigo ngororamuco cya Gashora.

Niyonsaba Erneste ni umuyobozi wa gare ya Nyamata avuga ko abo batawe muri yombi bari bamaze imisi bateza umutekano muke muri iyo gare. Yagize ati “aba bafashwe barwaniraga abagenzi bikababangamira ndetse bikanatuma biteza akavuyo muri gare kuko wasangaga bateza umutekano muke”.

Uyu mugabo yemeza ko mbere yo kubafata bagiye bagirwa inama inshuro nyinshi ngo bisubireho ariko bakanga akaba ariyo mpamvu polisi yabataye muri yombi.

Gufata abo bakarasi byatumye muri gare hagaruka umutekano kuburyo ubu umugenzi yisanzura bitandukanye na mbere kuko wasangaga babarwanira. Gare ya Nyamata imaze umwaka yuzuye , kuri ubu ikorerwamo n’ama agences arindwi Excel, Simba, Rugari, Kigali Safari, African, RFTC na Ugusenga.

Kayiranga Egide

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka