Abaturiye ibirunga barasabwa kongera isuku y’imboga kubera Nyamuragira yatangiye kuruka
Abaturage baturiye hafi y’ibirunga nka Nyamuragira baragirwa inama yo kwitwararika isuku mu gihe ikirunga cya Nyamuragira gitangiye kuruka kuko ivumbi ryacyo rishobora gutera ibibazo; nk’uko bitangazwa n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge.
Ikirunga cya Nyamuragira cyatangiye kuruka kuri iki cyumweru tariki 13/04/2014 saa munani ariko ngo nta ngaruka cyagira ku batuye mu Rwanda no mu mujyi wa Goma nk’uko bigaragazwa n’abashinzwe kugenzura iki kirunga kuko kirutse cyakwerekeza muri pariki ku ruhande rwa Rugari muri Rutshuro muri Congo.
Dushime Derckxy ushinzwe gukangurira abaturage uko bakwitwara mu bihe by’iruka ry’ibirunga muri Croix-Rouge avuga ko nubwo ntacyo byakwangiza ariko ngo imyotsi n’ivumbi bishobora kugira ingaruka ku binyabuzima nk’inyamaswa n’ibimera, akavuga ko abaturage batuye mu gace k’u Rwanda kegereye ibyo birunga bakwiye kwitondera kugira isuku cyane cyane imboga kuko ifumbi ritwarwa n’umuyaga ryagwa ku mbuto n’imboga bikaba byabatera ingaruka batazigiriye isuku.
Umwe mu bashakashatsi bagenzura iruka ry’ibiruka witwa Kaco Kalume ukorera Goma avuga ko iruka rya Nyamuragira ntaho rihuriye na Nyiragongo kuburyo byatera ikibazo ku batuye umujyi wa Goma, ariko avuga ko abaturage bakwiye kwita ku isuku.
Mu karere ka Rubavu mu gufasha abaturage kumenya uko ibirunga bihagaze Croix-Rouge yakwirakwije ibyapa bigaragaza uko ibirunga bihagaze, aho hagaragazwa ibara ibirunga birimo.
Umuhondo uvuga ko ikirunga gishobora kuruka ariko bitari vuba, abaturage bashobora gukomeza imirimo yabo nta bwoba; iri bara ubu niryo rigezweho mu karere ka Rubavu.
Umutuku ugaragaza ko ikirunga kiri hafi kuruka, abaturage basabwa kumva radiyo n’inama bagirwa n’abayobozi kubyerekeye guhunga.
Orange igaragaza ko ibimenyetso byo kuruka bikomeje kwiyongera kandi ikirunga gishobora kuruka, abaturage bagomba kwitegura kuva mu karere, naho icyatsi kigaragaza ko nta kibazo gihari.
Ikirunga cya Nyamuragira giherereye mu gace k’ibirunga biri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda no mu burasirazuba bwa Congo ariko ntabwo cyegereye u Rwanda. Kiri inyuma y’ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka mu mwaka wa 2002.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|