Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda (UPDF), umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

General Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda
General Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

General Muhoozi Kainerugaba yari asanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Museveni.

General Muhoozi uhabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, akunze kugaragara ashishikajwe n’ibikorwa by’umutekano ndetse n’ibya Politiki byo muri aka Karere. Amaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwibanda ku kwigarurira imitima y’urubyiruko abinyujije mu gisa n’ishyaka yise ‘MK Movement’.

Biravugwa ko General Muhoozi Kainerugaba ashobora kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2026.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka