Tour du Rwanda: Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze - Kigali

Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo, Niwe wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda katurukaga Musanze kagana Kigali.

Valens Ndayisenga yongeye kwitwara neza , yegukana agace Musanze-Kigali
Valens Ndayisenga yongeye kwitwara neza , yegukana agace Musanze-Kigali
Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze Kigali agumana Maillot Jaune amahigrwe yo kwegukana iri rushanwa ariyongera
Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze Kigali agumana Maillot Jaune amahigrwe yo kwegukana iri rushanwa ariyongera

Aje akurikirwa na Eyob Metkel wo muri Eritrea wegukanye agace ka Gatanu k’iri rushanwa katurukaga Muhanga kagana Musanze, hamwe na Okubamariam Tesfom nawe wo mu gihugu cya Eritrea

Valens Ndayisenga yongeye kwitwara neza , yegukana agace Musanze-Kigali
Valens Ndayisenga yongeye kwitwara neza , yegukana agace Musanze-Kigali
Valens Ndayisenga mu mwambaro wa Skol ihemba uwegukanye agace
Valens Ndayisenga mu mwambaro wa Skol ihemba uwegukanye agace

Mu birometero 103.9 byari biteganyijwe bikagabanywa kubera imvura, Valens Ndayisenga akoresheje 2.20’.38’’.

Nyuma yo kwegukana aka gace yongereye amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa muri uyu mwaka 2016, nyuma yo kuryegukana mu mwaka wa 2014

Iri rushannwa risoreje inyamirambo mu Karere ka Nyarugenge bahageze bakurikirana ku buryo bukurikira

urutonde rw'uburyo abakinnyi bageze ikigali bakurikiranye
urutonde rw’uburyo abakinnyi bageze ikigali bakurikiranye

Iri rushanwa rizasoza ku munsi w’ejo aho abakinnyi bazazunguruka inshuro 12 muri kigali, ubundi bagasoreza kuri stade Amahoro i Remera hatangwa ibihembo kuwegukanye iri rushanwa

Uko irushanwa ry’umunsi ryagenze (Musanze-Kigali)

Nk’uko bisanzwe bizwi ko mu karere ka Musanze gakunda kubamo imvura nyinshi kurangwa iterwa no kuba iherereye mu karere k’ibirunga, mbere y’uko isiganwa ritangira bensi bari batangiye kugira impungenge z’uko isiganwa riri butangizwe bitewe n’imvura nyinshi yaramukiye ku muryango, ari nako I Kigali ahagombaga gusorezwa byari bimeze.

Valens Ndayisenga azamuka kwa Mutwe
Valens Ndayisenga azamuka kwa Mutwe

Gusa Saa ine zuzuye imvura yari yamaze kugenza make, maze Lt Colonel Patrice Rugambwa, Umunyambanga uhoraho muri Minispoc yaje gutangiza isiganwa ku mugaragaro, n’uko basore 60 baba bafashe umuhanda werekezai Kigali.

Aba bakinnyi bahagurutse baburagamo 13 mu batangiye irushanwa ryose bagiye basezera mu irushanwa, harimo ndetse na Biziyaremye Joseph wa Team Rwanda wari waraye akoze impanuka ubwo bavaga Muhanga berekeza I Huye.

Iri siganwa ry’uyu munsi ryari ryitezwe kurusha uduce twabanje…

Abafana b’abanyarwanda kuri uyu munsi bari bafite impungenge nyinshi, by’umwihariko kubera uko agace ka Muhanga-Miusanze kari kagenze, aho Eyob Metkel ukomoka muri Eritrea akanakinana na Valens Ndayisenga yaje kwegukana aka gace ndetse anagabanya ikinyuranyo cy’ibihe yarushwaga na Valens Ndayisenga wa mbere muri rusange, maze asigamo amasegonda 42.

Umutekano uba urinzwe neza
Umutekano uba urinzwe neza

Aba bakinnyi bagihaguruka I Musanze, Eyob Metkel yafashe aya mbere ashaka gucomoka mu gikundi, gusa ahita agarurwa n’abandi hashize igihe gito cyane, nyuma yaho umunya-Ethiopia Afewerki Elyas wo muri Eritrea yabanje kuyobora isiganwa, nyuma ariko Hailay Kibrom wo muri Ethiopia yaje guhita afata umwanya munini ayoboye isiganwa ariko basatira Shyorongi igikundi cyari kiyobowe na Valens Ndayisenga ndetse na bagenzi be muri Dimension data wabonaga ko bari kumurinda ngo adatakaza Maillot jaune, abo ni Eyob Metkel, Bonaventure Uwizeyimana na Amanuel Gebreigzabhier.

Valens Ndayisenga ubwo yari maze gutanga abandi mu murongo usoza
Valens Ndayisenga ubwo yari maze gutanga abandi mu murongo usoza

Bageze Shyorongi, Valens Ndayisenga yaje gucomoka mu gikundi, ayobora isiganwa kugera Nyabugogo aho yari yanasize abandi umunota wose urenga, akomeza kuyobora abandi kuzamuka Kimisagara, azamuka kwa Mutwe ari imbere, aza gusesekara I Nyamirambo aho basoreje akiri uwa mbere, ariko aribwa isataburenge na Eyob Metkel basanzwe bakinana.

Mugisha Samuel akomeje kuyobora mu kuzamuka, aha yari kumwe n'abakozi ba Cogebanque, ndetse na Mugisha Philbert uyobora akarere ka Nyamagabe
Mugisha Samuel akomeje kuyobora mu kuzamuka, aha yari kumwe n’abakozi ba Cogebanque, ndetse na Mugisha Philbert uyobora akarere ka Nyamagabe

Valens Ndayisenga yatangaje iki nyuma yo kwegukana aka gace?

"Nari naraye ndota gutsinda agace k’uyu munsi, kuberako ko ntari umu sprinter mwiza (umukinnyi uzi kwitwara neza mu guhangana n’abandi kugera ku murongo), nagombaga kugenda hafi ya Eyob Metkel, kuko iyo ansiga amasegonda 20 uyu munsi ejo yashoboraga kuzantwara Tour du Rwanda, ariko ubu ndumva 95% nshobora kuyegukana"

Iri rushanwa rizasoza ku munsi w’ejo aho abakinnyi bazazunguruka inshuro 12 muri kigali, ubundi bagasoreza kuri stade Amahoro i Remera hatangwa ibihembo kuwegukanye iri rushanwa

Andi mafoto menshi y’uyu munsi wayareba ukanze HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

twenkabanyarwatwishimiye turudurwanda

manishimwe yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

aba nyarwanda oyee bakomeze barwane kuruwo mwenda wumuhondo udasohoka mugihugu

alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

mujye muza nomucyaro ahatari kaburimbo

mjean bosco yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

BLAVON KURI VALENS KANDI NA TOUR DU RWANDA N,IYAWE KANDI TUKURINYUMA MUSORE.

REVELIEN yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

BLAVON KURI VALENS
KANDI NA TOUR DU RWANDA N,IYAWE KANDI TUKURINYUMA
MUSORE.

REVELIEN yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

BRAVON KURI VELENC

REVELIEN yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

bigaragara Ko abanyarwanda bajyerajyeza muri sports y’amagare numupira w’amaguru yaba byajyendaga nka amagare abanyarwanda bakishima.

Ntagozera jmv yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

muzadikorere inkuru ikubiyemo ibihembo bya tour du Rwanda kuva yatangira kugeza ubu nabazitwaye kugirango tumenye niba itera imbere

cable yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Turashimirimana ikomeje guha abana bacu imbaraga. Tubarinyuma.

seneza Emmanueli yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Congratulation to my friends eric ndayishimiye

CHANCE yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Ababana nabahangakabisa tubal inyuma niba komerezaho. Ejo tuzatsinda. Ntakabuza. Uyumunsi kontamafoto mwadushyiriyeho? Ngoturebe abasorebacu? muyadushyiriyeho byababyiza. Murakoze turabakunda.

seneza Emmanueli yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

kbsa bakomeje kudushimisha nibakomereze ahongaho rwanda oyeee

alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka