Ndayisenga yandikishije amateka atwara Tour du Rwanda 2014

Umusore muto ukinira ikipe ya Kalisimbi, Ndayisenga Valens ni we utwaye igikombe mu isiganwa ry’amagare ryari rimaze iminsi umunani rizenguruka u Rwanda.

Ndayisenga wahabwaga amahirwe na mbere y’agace kanyuma k’iri siganwa kazengurutse umujyi wa Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 23/11/2014, yandikishije amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere utwaye iri rushanwa kuva ryagirwa mpuzamahanga, ndetse akaba anabaye umusore uritwaye akiri muto.

Ndayisenga niwe wegukanye Tour du Rwanda 2014.
Ndayisenga niwe wegukanye Tour du Rwanda 2014.

Ndayisenga kuri iki cyumweru yaje ku mwanya wa gatandatu mu gace kanyuma karyo akoresheje amasaha abiri iminota 43’ n’amasegonda 54 mu birometero 108 byasiganwaga, aho uwabaye uwa mbere Mraouino Salaedine umunya Marooc, yamurushije iby’ijana gusa.

Aganira n’itangazamakuru, Ndayisenga wasiganwaga muri Tour du Rwanda ku nshuro kabiri, yatangaje ko yari afite icyizere mbere y’iri rushanwa gusa ko yafashijwe cyane na bagenzi be.

Ati “Naje gukina iri rushanwa mfite icyizere cyo kuryegukana. Nashimira Imana yabimfashijemo nkanashimira bagenzi banjye bamfashije mu isiganwa ryose kugeza risojwe”.

Ndayisenga yahawe igare nk'igihembo cy'umusore ukiri muto uri kuzamuka neza.
Ndayisenga yahawe igare nk’igihembo cy’umusore ukiri muto uri kuzamuka neza.

Umunya Eritrea Debesay Mekseb wagize impanuka ikomeye kuri iki cyumweru yaje kwambikwa umupira nk’umukinnyi wa mbere kugeza ubu ku mugabane wa Afurika. Uyu kandi yaje no guhemberwa kwitwara neza ahazamuka kurusha abandi muri iri siganwa.

Debsay Mekseb yambitswe umwenda n'intumwa ya UCI nk'umukinnyi wa mbere muri Afurika magingo aya.
Debsay Mekseb yambitswe umwenda n’intumwa ya UCI nk’umukinnyi wa mbere muri Afurika magingo aya.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Ndayisenga Valens yahembwe kuba umusore w’umunyarwanda uri gutanga icyizere aho yahawe igare na ambassade y’u Bufaransa, ahembwa nk’umusore ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu isiganwa aho ku myaka 20 gusa yegukanye Tour du Rwanda. Umunya Marooc El Rafai Mouhamed Amine we yaje guhemberwa kurusha abandi guhatana.

Urutonde rwanyuma:

1. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 24h57’10”
2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 24h58’03”
3. Debretsion Aron As. Be. Co 24h58’44”
4. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 24h58’51”
5. Mraouni Salaeddine Marooc 24h59’15”
6. Buru Temesgen Ethiopia 24h59’22”
7. Amanuel Million Eritrea 24h59’29”
8. Melake Belhane As. Be. Co 24h59’35”
9. Dawit Haile Eritrea 24h59’35”
10. Saber Lahcen Maroc 25h0002’
11. Byukusenge Patrick Rwanda Akagera
12. Habte Salomon Eritrea
13. Ruhumuriza Abraham Rwanda Akagera

Amafoto:

Salaeddine niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda.
Salaeddine niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda.
Abanyarwanda bari benshi kuri sitade Amahoro.
Abanyarwanda bari benshi kuri sitade Amahoro.
Hadi Janvier niwe kapiteni w'ikipe ya Kalisimbi yabaye iya mbere mu isiganwa.
Hadi Janvier niwe kapiteni w’ikipe ya Kalisimbi yabaye iya mbere mu isiganwa.
Mouhamed Amine yahembewe guhatana.
Mouhamed Amine yahembewe guhatana.

Jah d’Eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndayisenga Valense nakomereze aho aduheshe ishema knd namwe mubishishikarize benshi,turabeme kunkuru zigezweho.

Tuyizere Emile yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

NABIREBYE KURI TV MBONA NANJYE NAMUSHIMA PE!!!

NI UMWANA UBONA AFITE MORALE NI UMUBYEYI WE ABIFITEMO

URUHARE,ABABYEYI TWESE TUJYE DUFASHA ABANA BACU KU NDOTO ZABO

MUHWITURE BA BANDI NABOYE BABASOHORA MU NGO! ESE BURIYA

BUMVA BARIYA BANA BAJYA HE? LETA YARAGOWE NGO UMURENGE UGIYE

KUBAKODESHEREZA, BAZANABATUNGA SE?? SE YIGARAMIYE NYINA WE

NTACYO NAVUGA NDI URIYA MUGORE NASARA NKIRUKA......

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Congz kuri Rukara kdi nawe Jah d’Eau warakoze kuduha amakuru ashoboka kuri Tour du Rwanda.

Alan yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Uyu muhungu Ndayisenga Valens yaduhesheje ishema kandi yakoze amateka rwose

sagihobe yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

birashimije kuba insinzi ibaye iyacu kuraje ku basore bacu no hanze compition bagomba kujya bazitsinda

+kamuhanda aka zzo yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

birashimije kuba insinzi ibaye iyacu kuraje ku basore bacu no hanze compition bagomba kujya bazitsinda

+kamuhanda aka zzo yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

birashimije kuba insinzi ibaye iyacu kuraje ku basore bacu no hanze compition bagomba kujya bazitsinda

+kamuhanda aka zzo yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

urwanda ruragahorana ishema nisheja, imana idufashirize namahubi atere imbere nkamagare. Valens oyeee!

methode yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka