REG WBBC yegukanye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’abagore (Amafoto)
Ikipe ya REG y’abagore yegukanye irushanwa rya Basketball ryo kwizihiza umunsi w’abagore, irushanwa ryabereye muri Lycee de Kigali ku Cyumertu tariki 10 Werurwe 2024.
Ni irushanwa ryabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abagore, aho kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere, rikaba ryarakiniwe Lycee de Kigali, rihuza amakipe mu byiciro bitandukanye birimo iby’abato, abakuru, ndetse n’abahoze bakina umukino wa Basketball.
Kuri iyi nshuro hakinwe Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri batatu ariko ikipe ikaba yari igizwe n’abakinnyi 4 umwe agasimbura, bagakina kimwe cya kabiri cy’ikibuga. Mu cyiciro cy’abato hitabiriye amakipe 6, mu bakuru hitabiriye amakipe 8, naho mu bahoze bakina Basketball (Veterans) hitabira amakipe 6.
Ikipe ya REG W BCC ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abakuru, ikaba yarahembwe ibihumbi 300 Frws, ikurikirwa na APR W BCC ihembwa amafaranga ibihumbi 200 Frws, KEPLER W BCC ya gatatu, ihembwa ibihumbi 100 Frws.
Mu cyiciro cy’abato ikipe ya ESB niy o yabaye iya mbere, St Peter iba iya kabiri naho APE Rugunga yegukana umwanya wa 3. Aya amakipe yose akaba yarahembwe imipira yo gukina ya Basketball ndetse n’inkweto zo gukinana.
Ikipe yitwa X Team ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abavaterans ihembwa ibihumbi 300 Frws, Shooting Touch ya kabiri ihembwa ibihumbi 100 Frws, Dream Team yegukanye umwanya wa 3 ihembwa imipira yo gukina ya Basketball.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|