Ruhango: Barakangurirwa guhindura imyumvire muri gahunda yo kwisiramuza

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’abaturage ku kwisiramuza cyabereye mu murenge wa Ntongwe tariki 18/06/2014, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arakangurira urubyiruko mu murenge wa Ntongwe kwisiramuza.

Mu kiganiro umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango, Dr. Habimana Valens, yagejeje ku baturage yabasobanuriye ibirebana no kwisiramuza aho yagarutse cyane ku buryo bwo gusiramura hakoreshejwe impeta nka bumwe mu buryo butagira ingaruka ku wabikorewe kandi agakira mu gihe gito.

Bimwe mu byiza basobanuriwe byo kwisiramuza muri rusange, ni uko byongera amahirwe yo kutandura virusi itera SIDA ku rugero rwa 60%, kudapfa kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonanano mpuzabitsina nk’imitezi na mburugu.

Kwisiramuza kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura; nk’uko Valens yakomeje abivuga.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, akangurira urubyiruko rwo mu murenge wa Ntongwe kwisiramuza.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, akangurira urubyiruko rwo mu murenge wa Ntongwe kwisiramuza.

Abaturage bashishikarijwe kwitabira kwisiramuza, banamenyeshwa ko kugeza ubu ibitaro bya Ruhango bitanga serivisi yo gusiramura ku buntu, hakoreshejwe uburyo bw’impeta abagabo bari hagati y’imyaka 19 na 50 kandi bikorwa kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu.

Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere yagarutse ku bubi bw’icyorezo cya SIDA aho yasobanuye ko iyo umuntu yatangiye kugira indwara z’ibyuririzi imbaraga zo gukora zigabanuka bigatuma aba mu bukene bw’akarande umuryango we ukahatesekera n’igihugu kikahahombera.

Mu rwego rw’iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku kwisiramuza urubyiruko rw’umurenge wa Ntongwe rwibumbiye muri Club yo kurwanya SIDA ku bufatanye n’umurenge bateguye isiganwa ku magare aho abajeni 18 barimo n’umukobwa basiganwe bagakora urugendo rw’isaha n’igice 16 muri bo bashoje iri siganwa bagahembwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka