Nyanza: Akarere kemereye ubufasha umubyeyi wibarutse abana batatu icya rimwe

Umubyeyi witwa Mujawamariya Virginie w’imyaka 26 utuye mu murenge wa Busoro wibarutse abana batatu ku itariki ya 12/08/2014 bikaba bigaragara ko nta bushobozi afite bwo kubarera, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahise bwiyemeza kumubonera ubufasha ndetse no kuzamuba hafi mu buryo bwose bushoboka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Kampayire Appoline, yabwiye Kigali Today ko uyu Mujawamariya ari umubyeyi wa kabiri bagiye guha ubufasha yabyaye abana batatu mu buryo bumutunguye kandi ubushobozi bwe ari buke cyane.

Yagize ati “Kubyara abana batatu icya rimwe ntabwo ari ibintu byapfa korohorera buri wese kuko umuntu iyo atwite akenshi aba ateganya kubyara umwana umwe. Iyo rero barenzeho bitangira kuba ikibazo niyo mpamvu ubufasha ari ngombwa cyane cyane kubo biba bigaragara ko badafite ubushobozi bwo kubarera”.

Ngo muri aka karere ka Nyanza hari undi mubyeyi wo mu murenge wa Kigoma wibarutse abana batatu ariko nyuma baza gusanga nyir’ukubabyara adafite ubushobozi bwo kubarera n’uko bamugenera inka yo kumufasha kugira ngo bakure neza, dore ko n’mugabo we icyo gihe yari yamutaye mu rwego rwo guhunga inshingano z’urugo. Uyu nawe ngo azafashwa muri ubwo buryo.

Ati: “Uriya nawe niko bizagenda afashwe kubona inka izajya imuha amata y’abana be atarinze kujya kuyagura”.

Kubyara abana batatu ngo ni ikibazo gikomereye Mujawamariya.
Kubyara abana batatu ngo ni ikibazo gikomereye Mujawamariya.

Mujawamariya Virginie aganira na Kigali Today aho yari aryamye mu bitaro bya Nyanza nyuma gato y’uko yari amaze kwibaruka abana batatu, yatangaje ko kimwe mu bintu byamufasha ari uguhabwa inka ariko ngo n’ubundi bufasha bwaboneka ntiyabusubiza inyuma.

Uyu mubyeyi avuga ko ubusanzwe we n’umugabo we bose ari abahinzi ngo nta kintu boroye mu rugo rwabo uretse inkoko eshatu bafite, nk’uko yakomeje abitangaza.

Bwari ubwa mbere uyu mubyeyi abyaye dore ko hari hashize umwaka umwe gusa ashakanye n’umugabo babyaranye aba bana. Abazwa niba nyuma y’aba bana ashobora kubyara abandi yabihakanye yivuye inyuma avuga ko arekereye aho kubyara kuko atifuza kubyara abana badafite icyo kubatugisha.

Abana na Nyina ngo bameze neza

Nyiraminani Claudette, umubyaza wo mu bitaro bya Nyanza wabyaje uyu mubyeyi ndetse akaba ari nawe ukomeje gukurikirana ubuzima bwe mu gihe atarasezererwa n’ibitaro ngo ajye iwe mu rugo yemeza ko bose bameze neza.

Nk’uko uyu muforomo akomeza abitangaza ngo uwa mbere muri bo yavukanye ibiro bibiri n’amagarama 200, uwa kabiri avuka afite ibiro bibiri n’amagarama 70, naho uwa gatatu ari nawe muhungu avukana ibiro bibiri n’amagarama 120.


Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka