Nyagatare: Ntibavuga rumwe ku kuboneza urubyaro

Mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Nyagatare bavuga ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo ariko nanone hari ababinyomoza bemeza ko iyo ari imyimvire iciriritse kuko nta ngaruka nimwe kuboneza urubyaro bigira ahubwo bifasha mu guteganyiriza umuryango uzagukomokaho.

Gahunda yo kuboneza urubyaro ikorwa hirya no hino mu bigo nderabuzima n’ibitaro by’igihugu cyose ku babyifuje. Gusa abaturage ntibayivugaho rumwe. Urugero ni Bangamwabo Emmanuel wo mu kagali ka Nyagatoma umurenge wa Tabagwe wemeza ko kuboneza urubyaro byagize ingaruka ku mugore we bigera n’aho urukundo rugabanuka.

Agira ati “Umugore wanjye amaze umwaka atangiye kuboneza urubyaro yabuze ubushake, urukundo ruragabanuka kuburyo aba atanshaka.”

Hari ariko abasanga iyi ari imyumvire micye. Mukakamari Gaudence atuye mu mudugudu wa Rurenge akagali ka Rurenge umurenge wa Rukomo. Avuga ko we yaboneje urubyaro kandi ko nta ngaruka n’imwe yari yabona ku buzima bwe. Ngo abavuga ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ari imyumvire micye baba bafite no kudaha agaciro akamaro kabyo.

Ibi kandi bishimangirwa na Haburamye Yeremiya wo mu kagali ka Nyakagarama wemeza ko kuboneza urubyaro bitareba umugore gusa ahubwo bireba umuryago. Kuri we ngo kuboneza urubyaro bikwiye kuba inshingano y’abakomokaho umuryango kuko nta wakwifuza kubyara uwo atazabasha kurera uko bikwiye.

Kuba kuboneza urubyaro bidakwiye guharirwa abagore nibyo bikangurirwa abagabo muri rusange. Doctor Hakuzwe Azarias ushinzwe ubuzima bw’ababyeyi mu bitaro bya Nyagatare avuga ko akenshi ibibazo bikomoka ku kuboneza urubyaro biterwa no kuba ari uko byakozwe ku ruhare rw’umugore gusa umugabo atabyumva. Aha agasaba abagabo kujya baherekeza abagore babo mu gihe bifuje kuboneza urubyaro.

Uyu muganga kandi akomeza ashishikariza abantu cyane abagore ko mu gihe habaye ikibazo gikomoka ku kuboneza urubyaro baba bakwiye kugaruka kwa muganga bakabahindurira ubundi buryo bwajyana n’umubiri wabo. Nanone ariko ngo abagabo bumvise kuboneza urubyaro bibareba nabo bafatanya n’abagore babo kuko uretse kuba bakwifungisha burundu hari n’ubundi buryo bagenewe bashobora gukoresha.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka