Mukama: Kuboneza urubyaro biracyari iby’abagore gusa

Abatuye umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bemeza ko uretse kuba kuboneza urubyaro bifasha imiryango kwiteza imbere kuko babona umwanya uhagije wo gukora ngo n’abana barerwa neza kandi n’urukundo ruriyongera; gusa ngo kuboneza urubyaro ku bagabo ntibyitabirwa kubera gutinya ko abagore babo babaca inyuma.

Umurenge wa Mukama ni umwe mu mirenge y’akarere ka Nyagatare yakunze kugaragaramo ubuharike aho wasangaga umugabo atunze abagore barenze batatu. Iyi myemerere yabo yanatumaga bumva ko kubyara abana benshi ari ukugira amaboko. Kuri ubu ariko iyi myimvire ngo yarahindutse ahubwo batangiye no kuboneza urubyaro.

Irakoze Florence atuye mu mudugudu wa Kabukunzi akagali ka Gishororo. Ni umubyeyi w’umwana umwe ariko amaze imyaka itatu aboneje urubyaro. Ngo yabikoze agira ngo abone uko yiteza imbere kandi arere neza umwana afite.

Agira ati “Njya gukora nta birantega mfite kandi umwana wanjye abayeho neza. Buri mwaka twiha intego y’ibyo tugomba kugeraho kandi bigakorwa kuko dufite umwanya uhagije wo gukora”.

Uretse kwigeza ku iterambere ngo kuboneza urubyaro bigabanya irari ku bagabo. Byaruhanga Arsene nawe atuye mu mudugudu wa Kabukunzi akagali ka Gishororo. Avuga ko umugore waboneje urubyaro ahora agaragaza itoto bikagabanya irari ku mugabo we ryo kujya mu bandi bagore urukundo rukarushaho kwiyongera.

Ku rundi ruhande ariko iyi gahunda yo kuboneza urubyaro irakitabirwa n’abagore gusa. Byaruhanga Arsene avuga ko n’abagabo baboneza ariko ngo impungenge bafite ni uko mu gihe habaho kubura umwe mu bana umugore ashobora guca inyuma umugabo we akibyaranira n’abandi.

“Umugabo aramutse aboneje yenda umwana bari bafite akitaba Imana umugore yaguca inyuma akibyaranira n’abandi bagabo,” Byaruhanga.
Kuri iki kibazo ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Mukama buvuga ko ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro ku bagabo bukomeje ahanini babamara impungenge zijyanye no gucibwa inyuma n’abo bashakanye.

Hakuzweyezu Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko kuboneza urubyaro bidakwiye guharirwa abagore gusa kuko inyungu yabyo ireba umuryango wose.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka