Hari abatuye mu cyaro bagifite imyunvire iri hasi ku mikoreshereze y’agakingirizo

Abatuye mu bice by’icyaro benshi bavuga ko agakingirizo batagakoresha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, mu gihe ubukangurambaga ku gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kwifata bwatangiye guhindura abenshi mu bananiwe kwifata.

Zimwe mu mpanvu zitangwa na bamwe ku kutagakoresha, harimo kuba agakingirizo gashobora kuba kabaheram. Hakaba n’abandi bavuga ko gashobora kuba kabishya imibonano mpuzabitsina.

Claude Hakizimana w’imyaka 38, utuye mu murenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo, avuga ko kuva yabaho adashobora gukoresha agakingirizo, ngo kuko yumva bavuga ko gashobora gutera indwara.

Agira ati: “Kuva namenya gukora imibonano mpuzabitsina sindigera nkoresha agakingirizo. Impanvu ni uko nunvise bavuga ko gashobora gutera impyiko, ikindi nishyizemo ko gashobora guhera mu mugore igihe twaba turyamanye, ibyo n’ibindi byinshi nibyo bituma ntagakoresha”.

Akomeza avuga ko mu gihe adashoboye kugakoresha, yahisemo kwifata kugira ngo atazahura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyamara hari abandi bo bavuga ko agakingirizo kabarindiye ubuzima, mu gihe baba bararyamanye n’abarwaye izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nk’uko byemezwa n’uwitwa Nyiramana.

Ati: ”Imibonano ikoreshsjwe agakingirizo nta cyo itwaye kuko uba urinze ubuzima bwawe n’ubwa mugenzi wawe uba ugiye gukorana nawe imibonano. Hari igihe uryamana n’umuntu arwaye utabizi ibyiza ni ukugakoresha kuko ni ibisanzwe, ahubwo wenda byaterwa n’imyunvire y’umuntu”.

Imyunvire micye ku bijyane no gukoresha agakingirizo mu batuye mu byaro , ahanini iterwa n’uko usanga hari abantu bagira isoni zo kuganira ku mibonano mpuzabitsina. Hari n’abakivuga ngo ni ibishitani, nk’uko byemezwa n’abaturage ubwabo.

Muri gahunda urubyiruko rw’Intore za Rulindo zihaye yo kurwanya Sida, harimo kwigisha abatuye aka karere ku birebana n’indwara ya Sida baba abakuze n’abakiri bato, babakangurira gukoresha agakingirizo ku batararushinga bananiwe kwifata.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka