Burera: Hari ikibazo cy’abana bagwingiye ariko ngo nta mubare wabo uzwi

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya imirire mibi mu bana ngo muri ako karere hari ikibazo cy’abana bagwingiye dore ngo nta n’umubare wabo uzwi.

Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, basuraga akarere ka Burera kuva tariki ya 19-20/06/2014, bagaragarijwe ko ikibazo cy’imirire mibi cyafatiwe ingamba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko hagendewe kuri izo ngamba, zirimo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye binyuze mu gikoni cy’umudugudu, ubu mu karere ka Burera hari abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bagera kuri 20 kandi nabo bakurikiranwa.

Gusa ariko ubu buyobozi buhamya ko butazi umubare nyawo w’abana bafite ikibazo cyo kugwingira bitewe no kuba barariye indyo ituzuye. Ngo ntabwo bazi umubare wabo kuko nta bushobozi bafite bwo gupima abo bana.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence, avuga ko imibare y’abana bagwingiye bafite ari iyo mu mwaka wa 2010 ubwo baheruka gupimwa. Icyo gihe imibare yagaragazaga ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye mu karere ka Burera ari 52%.

Abasenateri basuye akarere ka Burera bavuga ko icyo ari ikibazo niba abana bagwingiye batazwi umubare wabo ngo babe bakwitabwaho mu buryo bwihariye. Gusa ariko ngo icyo kibazo cyacyemurwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE); nk’uko Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène abisobanura.

Agira ati “Icyo numva y’uko ari ikibazo kigomba gukemurwa mu rwego rwa Minisiteri (y’ubuzima). Kuburyo ibi byo kugwingira bigapimwa nibura rimwe mu mwaka kugira ngo abana babone uburyo bakurikirwanwa.”

Akomeza avuga ko ubusanzwe abana bapimwa rimwe mu myaka itanu kandi bigaragara ko kugwingira ari ikibazo gikomeye.

Abaturage bo mu karere ka Burera bazwiho guhinga, bakeza, bakihaza kandi bagasagurira n’amasoko kubera ko ubutaka bwabo bwera cyane. Ibyo bituma hibazwa impamvu hagaragara abana bagwingiye kubera imirire mibi.

Gusa ariko ngo ikibitera ni uko abahinga, bakeza iyo myaka yose irimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori, batazi kuyitegura neza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka