Burera: Abasenateri barasaba ubuyobozi kwegera abaturage bakarwanya imirire mibi

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, muri Sena y’u Rwanda, irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera gukomeza kwegera abaturage babashishikariza kurya ndetse no kugaburira abana babo indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi muri ako karere.

Ubwo iyi komisiyo yasuraga bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahunga, kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/06/2014 yasabye ko abaturage bashishikarira guhinga uturima tw’igikoni kugira ngo bahingemo imboga zunganira indi myaka bahinga.

Mu minsi ibiri (guhera tariki 19/06/2014) Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, muri Sena y’u Rwanda, imaze mu karere ka Burera, yeretswe zimwe mu ngamba zikoreshwa muri aka karere mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana.

Abasenateri basuye akarere ka Burera ubwo baganiraga n'abajyanama b'ubuzima. Babasabye gukomeza kwereka ababyeyi ko umwana atarya nk'umuntu mukuru.
Abasenateri basuye akarere ka Burera ubwo baganiraga n’abajyanama b’ubuzima. Babasabye gukomeza kwereka ababyeyi ko umwana atarya nk’umuntu mukuru.

Izo ngamba zirimo igikoni cy’umudugudu: aho ababyeyi bahurira hamwe maze abajyanama b’ubuzima bakabereka uburyo bagomba gutegurira abana babo indyo yuzuye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bweretse aba basenateri ko izo ngamba zafashwe zatumye ikibazo cy’imirire mibi muri ako karere kigabanuka ngo kuburyo abagifite icyo kibazo muri ako karere bagera kuri 20 gusa. Ngo nabo mu minsi iri mbere bazaba barakize.

Aba basenateri nabo bakurikije imibare beretswe n’ubuyobozi ndetse n’ibyo biboneye mu baturage basuye, bavuga ko ikibazo cy’imirire mibi cyafatiwe ingamba zikomeye mu karere ka Burera.

Gusa ariko ngo abaturage baracyakeneye kwegerwa bashishikarizwa guhinga imboga mu karima k’igikoni kameze neza; nk’uko Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène abisobanura.

Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène asaba ubuyobozi bw'akarere ka Burera kwegera abaturage bakarushaho kubakangururira kurwanya imirire mibi.
Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kwegera abaturage bakarushaho kubakangururira kurwanya imirire mibi.

Agira ati “Uturima tw’igikoni turahari. Ariko usanga tumeze nk’ututabafasha neza. Hakwiye rero ko abantu bongera bakegerwa, ka karima k’igikoni akora kakaba akarima koko kamufitiye akamaro. Turahari ni byo ariko ntabwo ari akarima wavuga ngo uyu muntu koko azasoroma mo kabiri ahe umwana!

Ntabwo bihagije. Hakwiye gushyirwamo imbaraga, ka karima kakaba akarima koko kabona izo mboga. Kakabona inyunganizi ya bino bigori ubona bafite, ya bino birayi ubona bafite…imboga intungamubiri zitanga ni ngombwa. Akarima k’igikoni rero gakwiye kuba akarima koko k’igikoni ntikabe akarima ko kwereka abayobozi”.

Ingorane z’abajyanama b’ubuzima

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Burera ariko bavuga ko bahura n’imbogamizi mu kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi kuko hari bamwe mu baturage badatinya kuvuga ko ibyo ari inyungu z’abo bajyanama b’ubuzima gusa; nk’uko Nsabimana Alphonse abihamya.

Nsabimana Alphonse avuga ko abajyanama b'ubizima bagihura n'ingorane ya bamwe mu baturage bataramenya akamaro ko kurya indyo yuzuye.
Nsabimana Alphonse avuga ko abajyanama b’ubizima bagihura n’ingorane ya bamwe mu baturage bataramenya akamaro ko kurya indyo yuzuye.

Agira ati “Iyo tujya gukangurira abaturage ngo baduhe imyaka, ibyo guteka mbese, gutekera aba bana nyine b’inshuke, abaturage bamwe ntabwo bakunze kubyumva neza. Ahanini bumva ko hari inyungu twaba dufitemo kubasumbya.

Akenshi baravuga bati ‘mwebwe murahembwa…no mu bijyanye no gupima abana usanga bavuga bati ‘mwebwe ko hari n’ikintu babagenera, ese twebwe abana bacu kwirirwa murabanaganura ahari muzabahemba iki?”

Abajyanama b’ubuzima ni nabo bapima abana ibiro ndetse n’uburebure bwabo kugira ngo barebe niba bakura neza. Iyo basanze ibipimo biri hasi y’ibisabwa bafata umwanzuro ko uwo mwana afite ikibazo cy’imirire bagatangira kumukurikirana.

Imwe mu ndyo yuzuye itekerwa mu gikoni cy'umudugudu ikagaburirwa abana bo muri Burera. Aha iyi mvange igizwe n'imboga, ibirayi, ibishyimbo ndetse n'indagara.
Imwe mu ndyo yuzuye itekerwa mu gikoni cy’umudugudu ikagaburirwa abana bo muri Burera. Aha iyi mvange igizwe n’imboga, ibirayi, ibishyimbo ndetse n’indagara.

Ikindi ni uko abasenateri bavuze ko ikibazo kiri mu karere ka Burera ari icy’abana bagwingiye kuko nta mubare nyawo wabo uzwi.

Gusa ariko bavuga ko icyo kibazo cyakemurwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ikajya ipima abana nka rimwe mu mwaka aho kubapima mu myaka itanu; nk’uko byari bisanzwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

banyarwanda , banyarwandakazi dukandukire guha abana bacu indyo yuzuye kuko niyo z=izatuma abana bacu bakura neza

binama yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka