Rusizi: Umugore yabyaye abana b’impaga bafatanye bahita bitaba Inama

Mu bitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi umubyeyi yabyaye abana bimpanga bafatanye ariko ntibabasha gukomeza kubaho kuko bahise bitaba Imana. Yageze kuri ibi bitaro yoherejwe n’ikigo nderabuzima cya Mushaka bamaze kubona ko afite ikibazo cyo kubyara.

Uyu mubyeyi witwa Nyirasafari Mariya wo mu murenge wa Nzahaha mu kagari ka Rebero ho mu mumudugudu wa Gatovu, yageze mu bitaro bya Mibirizi kuwa kane tariki 19/6/2014 avuye ku kigo nderabuzima cya Mushaka.

Aba bana bavutse bafatanye bahita bitaba Imana bakiri ku iseta.
Aba bana bavutse bafatanye bahita bitaba Imana bakiri ku iseta.

Ubwo yageraga kuri ibyo bitaro abaganga baramukurikiranye biza kuba ngombwa ko bamubaga nyuma yo kubonako atabyara mu buryo busanzwe, ari nako guhita bamukuramo abana babiri b’impanga bavutse bafatanye.

Dr. Patrick Mozi wabyaje uyu mubyeyi, yatangarije Kigali Today ko ibi bintu bidasanzwe usibye ko ngo bibaho rimwe na rimwe ariko bigafatwa nk’uburwayi.

Uyu muganga yatangaje ko aba bana bakimara kuvuka bahise bitaba Imana, dore ko ngo n’igihe cyo kubyara k’uyu mugore cyari kitaragera kuko cyaburaga ibyumweru bibiri.

Aba bana bavutse bapfumbatanye bahuje inda ku buryo wangira ngo bafite inda imwe. Gusa abababonye bose bagwaga mu kantu bakavuga ko aribwo bwa mbere mu mateka babibonye.

Bamwe mu baganga bo mu bitaro bya Mibirizi, bavuze ko ngo mu bihugu byateye imbere mu buryo buhanitse m ubijyanye n’ubuvuzi, ngo abantu nkaba bashobora kubaho ariko n’abwo ni mu buryo bwibitangaza.

N’ubwo aba bana bahise bitaba Imana badatinze ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bari bafite gahunda yo guhita babohereza ku bindi bitaro by’isumbuyeho mu gihugu.

Dr. Akintije Simba Calliopi, muganga mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, yavuzeko ibi bintu bidasnzwe kuko ngo bidakunda kubaho icyokora ngo bishobora kuba bitewe n’impamvu zitandukanye. Yavuze ko bitoroshye kubisobanurira umuntu udafite ubumenyi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nigitangaza pe ntabwo bisanzwe by the way

baraka yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka