Kuryama ufite terefoni mobile icanye hafi yawe ngo bigira ingaruka zikomeye ku buzima
Mu gihe ikoranabuhanga rishingiye kuri terefoni zigendanwa rikomeje gukwirakwira ku isi, abantu benshi ngo bakunze kuryama bafite terefoni zabo hafi kandi zaka kubera gahunda zitandukanye baba bashaka ko zibafasha mo, nko kwitaba, kubibutsa n’ibindi.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kugira terefoni icanye hafi yawe igihe uryamye ari bibi kuko bifite ingaruka nyinshi zirimo na kanseri yo mu bwonko.
Kuryama wegereye terefoni itazimije bituma imiyoboro y’amashanyarazi adakaze ijyana amajwi inyura mu bwonko ikabwangiza. Ngo kuba ubwonko buba buruhuka butarimo gukora bisanzwe, bituma iyangirika ryabwo ryihuta kurusha kuvugira kuri terefoni mu bihe bisanzwe. Ibi kandi ngo birushaho kugira ingaruka cyane cyane ku bana bato.
Mu bihugu byinshi ngo umubare w’abantu bakuze baryamana terefoni zaka uri ku kigereranyo cya 50%, naho ku rubyiruko ho bigera kuri 75%, iyi mibare ikaba ari myinshi ugereranyije n’ingaruka bigira ku buzima; nk’uko tubikesha Top Santé.fr.
Uretse ubu burwayi kandi, ngo kugira terefoni ifunguye hafi igihe uryamye ntibituma usinzira neza kuko uhora witeguye kwitaba cyangwa gukora ibindi byatumye uyiyegereza, nabyo bikagabanya amahirwe yo kuruhuka k’ubwonko.
Inkuru yo mu kinyamakuru Daily Mail yo ivuga ko abantu 8 ku 10 bakoresha terefoni muri ubwo buryo bubabangamira. Abahanga bakaba bavuga ko umuntu ukeneye kwirinda akwiye gufunga terefoni ye mu masaha 2 cyangwa 3 mbere y’uko aryama kugira ngo asinzire neza nta kimubangamiye.
Bakomeza bavuga ko kubera imiterere y’urumuri rwa terefoni cyane cyane urufite ibara ririmo ubururu, iyo umuntu akangutse akarubona rutuma atongera kwisubiza ibitotsi vuba, bigatuma arara amajoro.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008, bwagaragaje ko umuntu ugiye kuryama yakoresheje terefoni byibura mu minota 30 mbere yo kuryama, bimusaba byibura iminota iri hagati ya 6 na 8 ngo abone ibitotsi ugereranyije n’igihe yari kubibonera.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
kutayiraza.hafiyawe nibyiza
BIRAKAZE AHUBWO TWESE TURAPFUYE.
Telphone,nayoyabeye.icyiyobyabwenge,upfakuba,ukoresha,imbuga,nkoranyambaga,cg ukundaguhamagara’cg guhamagarwa inama’uwobyakundira,yabireka OK BYE
TURABASHIMIYE ARIKO? TUPFUYE
Imana idutabare
Birakomeye pee..nu gusaba rurema . Akatuba hafi..thax
Ndabashimiye,kubwizonama,nzizamutugira,turabakunda,murakoze