Bugesera: Ku myaka irindwi ntazi kugenda no kuvuga kubera kanyanga yanyoye afite imyaka itatu

Umwana witwa Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 7 y’amavuko yanyweye Kanyanga afite imyaka itatu ahita agira ubumuga bwo kutavuga no kugenda kandi mbere yari muzima.

Mu mwaka wa 2010, nibwo uyu mwana wo mudugudu wa Gisenyi, akagari ka Kigarama mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, yanyweye inzoga ya Kanyanga yuzuye agacupa kazamo jus igurwa amafaranga magana abiri, inzoga ngo yari yatahanywe na se umwana ayikura aho yari yayibitse, nk’uko bivugwa na nyina Kantengwa Priscilla.

Yagize ati “naramutwise ndamubyara nk’abandi bana maze avuka neza, ndetse agera igihe cyo kuvuga aravuga ndetse aranagenda. Hari mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo umwana abyutse niko kubona ahantu ise yashyize agapipiri karimo kanyanga agashyira ku munwa akuraho ari uko ayimaze nibwo ahise ajya muri koma, none kugeza uyu munsi ntarongera kuvuga cyangwa ngo abashe kugenda nka mbere”.

Nyina avuga ko mbere yo kunywa Kanyanga yari umwana muzima nk'abandi.
Nyina avuga ko mbere yo kunywa Kanyanga yari umwana muzima nk’abandi.

Abavandimwe na nyina w’uyu mwana baba bamuteruye ubundi akaba aryamye, iyo ashatse kwihagarika abyirangirizaho. Ikindi kandi afite ibisebe byinshi mu maso no ku mavi bitewe n’uko iyo bamurekuye aba ashaka guhaguruka bigatuma yitura hasi agakomereka.

Uyu muryango bigaragara ko utishoboye bitewe n’uko utunzwe no guhingira amafaranga. Uyu mubyeyi asaba ubuyobozi bw’inzego zibanze ko zamufasha kubona ubwisungane mu kwivuza kugira ngo abashe kwita ku mwana, kuko mu gihe yajyaga amufatira imiti ngo yari atangiye koroherwa igihe yamuvurizaga mu bitaro bya ADEPR Nyamata.

Tuyambaze Théogene, umukuru w’umudugudu wa Gisenyi, avuga ko ikibazo cy’uyu muryango bakizi kuko bari muri gahunda yo guhindura ibyiciro by’ubudehe.

“Tariki ya 18 z’uku kwezi nibwo tuzakora inama turizera ko uyu mwana azashakirwa ubwisungane mu kwivuza maze uyu mwana akavuzwa hakarebwa uburyo yakira kuko arababaje,” Tuyambaze.

Aha nyina ari kumwigisha kugenda ariko umwana ntabishobora.
Aha nyina ari kumwigisha kugenda ariko umwana ntabishobora.

Umuyobozi w’umudugudu kandi arasaba abantu bose bafite ubushobozi ko bagoboka uyu mwana hakarebwa uburyo yavurwa agakira.

Ibiyobyabwenge ni bimwe mu bishobora kuba intandaro y’ubumuga bwo mu mutwe ku bantu abo ari bo bose, ariko iyo biramutse bigeze ku bana bato ho byangiza mu mutwe, nk’uko bivugwa na Mukase Oliva, umuforomo ushinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Agira ati “uretse kugira ingaruka ku bwonko ndetse bigira ingaruka no mu ngingo kuko byangiza imyakura bityo ntibe ikigize akamaro kuko ubwonko buba bucyenewe kubungwabungwa by’akarusho”.

Uyu mushiki we asimburana na nyina kumwitaho.
Uyu mushiki we asimburana na nyina kumwitaho.

Uyu muforomo avuga ko bigoye kugira ngo ubwonko bw’uyu mwana buzasubire neza uko bwari mbere bitewe n’uko udutsi two mu bwonko twacitse.

“Ndanenga ababyeyi cyane abagabo bakunze guha inzoga abana, akenshi bakazitahana mu ngo kandi bakazibika aho abana bareba ku buryo ntagushidikanya ko mu gihe bataba bacitse kuri iyi ngeso byazagira ingaruka no ku bandi bana,” Mukase.

Aragira inama ababyeyi yo guha abana ibiribwa birimo intungamubiri zituma bakura neza aho kubaha inzoga.

Ubuzima bw’umwana ni ntavogerwa. Ababyeyi by’umwihariko barasabwa kwita ku bana babo babarinda ibiyobyabwenge.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nkunda Kigari To Day

Muhayimana Eliab yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

kigali to day ndayikunda namwe mwese muyifiteho uruhare rwo kutugezaho inkuru zitandukanye kandi zitomoye. bina tugirira akamaro.ndi uwanyu kuva mwitangaza makuru mwa mpuguyemo kugeza igihe kigari to day izaviraho niba biri muri gahunda. gusa siko bimeze. amahoro ni migisha kuri kigali to day.

izerimana jmv yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

ngira ngo batinze kubimenyesha abaganga kko ubundi yari kuvurwa intoxication kandi agakurikiranwa hakiri kare , babaze abashinzwe indwara zo mu mutwe bamufashe harubwo yacyira , ariko kurekera aho n’amakosa kandi umwana yashoboraga kuvurwa cyane cyane ko bazi icyo umwana yazize

didier yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka