William Ruto: Abanga gutanga amafaranga mu kigega cyo kwivuza bazajya mu muriro

Mu rwego rwo gushyigikira Ikigega cyo kwivuza, Social Health Insurance Fund (SHIF), Abanyakenya basabwa gutanga nibura 2.75% ku mushahara. Perezida William Ruto yavuze ko abafite akazi banga kwiyandikisha ngo bajye batanga umusanzu muri icyo kigega batazajya mu ijuru.

Perezida William Ruto
Perezida William Ruto

Perezida William Ruto yavuze ko muri iyo gahunda yo kuzamura icyo kigega, abafite amikoro aciriritse bazajya batanga Amashilingi magana atatu (Ksh.300) ku kwezi, hanyuma Guverinoma na yo ngo izajya yishyurira abatabifitiye ubushobozi.

Perezida Ruto yatangaje ko Guverinoma ye izakora ibishoboka byose, ku buryo nta muturage uzasigara inyuma muri iyo gahunda yo kwivuza mu gihe izaba itangiye gukora, kandi ko hazakoreshwa ikoranabuhanga rikomeye kugira ngo hirindwe ko amafaranga ajya muri icyo kigega asesagurwa cyangwa se akanyerezwa.

Yagize ati “Turashaka kuziba ibyuho bihari kugira ngo umutungo wa Leta ushyirwa muri iyo gahunda uzakoreshwe mu gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi ku Banyakenya”.

Perezida Ruto yasobanuye ko icyo kigega kigamije kuvanaho umutwaro wo kwishyura za fagitire nini mu gihe abantu bagiye kwivuza mu bitaro muri Kenya, bakaba bahabwa serivisi z’ubuvuzi bakeneye hatitawe ku bushobozi bwabo mu buryo bw’amafaranga.

Yagize ati “Turababwira ngo mwe mufite ubushobozi mutange mu kigega cyo kwivuza umusanzu wa 2.75 % y’ibyo binjiza ku kwezi. Ibyo ni ukugira ngo n’abadafite ubushobozi bajye bashobora kwivuza, Leta binyuze mu misoro yanyu izabishyurira. Rero nimutange Amashilingi 300”.

Aho ni ho Perezida Ruto yahereye asobanura ko abadatanga amafaranga y’umusanzu muri icyo kigega bazagorwa cyane no kujya mu ijuru kubera ko Imana izababaza ibibazo bikomeye.

Yagize ati, “Hari umunsi uzahagarara imbere y’Imana, ukabwirwa ko wari ufite ubushobozi bwo gutanga 2.75% ukaba ufashije umurwayi, ubwo uhite winjira mu muriro. Ndakuburiye hakiri kare”.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kivuga ko Minsitiri w’Ubuzima wa Kenya Susan Nakhumicha yavuze ko umusanzu muri icyo kigega uzajya utangwa n’Abanyakenya bose bafite imyaka 25 kuzamura yaba abakorera Leta ndetse n’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka