Nyabihu: Biteganijwe ko uyu mwaka uzasiga 1/10 by’abagabo bisiramuje

Kwisiramuza ni imwe mu ngamba zafashwe n’akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA kitagira umuti ntikigire n’urukingo aho biteganyijwe ko umwaka wa 2013 uzarangira 1/10 by’abagabo bamaze kwisiramuza.

Mu mezi atatu gusa, abagabo basaga 3000 ku 13.804 bamaze kwisiramuza ku bushake nyuma y’ubukangurambaga. Kugeza ubu, ubukangurambaga bukaba bukomeje ndetse n’igikorwa hirya no hino kikaba kirimo gukorwa neza.

Akarere ka Nyabihu gatuwe n’abagabo ibihumbi 138. Abagera ku bihumbi 13 na 804 bakaba aribo bahizwe ko bazasiramurwa muri uyu mwaka kandi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu akaba avuga ko iki gikorwa kigenda neza cyane.

Uretse kwisiramuza, n’izindi ngamba zo kurwanya Virusi itera SIDA ntizibagiranye. Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu hari amashyirahamwe agera kuri 44 y’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA akora ibikorwa by’ubukangurambaga mu gushishikariza abaturage kwirinda SIDA.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uwisiramuje afite amahirwe agera kuri 60% yo kudapfa kwandura virusi itera SIDA binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka