Musanze: Abarenga 350 bavuwe na Starkey Hearing Foundation bongera kumva

Abaganga bo mu kigo Starkey Hearing Foundation cyo Amerika cyavuye abantu 352 bo mu ntara y’Amajyaruguru bari bafite ikibazo cyo kutumva bongera kumva mu gikorwa cy’impuhwe cyabereye mu karere ka Musanze kuwa kane tariki ya 27/03/2014.

Inzobere mu kuvura amatwi zavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasuzumye zinavura abantu bafite ubumuga bwo kutumva n’abumva buhoro zinabaha ibikoresho by’inyunganira-kumva (hearing aids) bambara mu matwi.

Umwe mu baganga ba Starkey Hearing Foundation ashyira akunganira kumva mu matwi y'umurwayi.
Umwe mu baganga ba Starkey Hearing Foundation ashyira akunganira kumva mu matwi y’umurwayi.

Iyamuremye Virginie w’imyaka 32 ukomoka mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke yavuze ko ajya kurwara mu matwi yakije mu ziko yumva amatwi arazibye, nyuma yaho agerageza kwivuza ku mavuriro y’iwabo ariko biba iby’ubusa. Ubu ariko ngo yishimiye ko abavuzi ba Starkey Hearing Foundation bamuvuye akaba yongeye kumva neza.

Yagize ati: “Ubundi mbere narumvaga neza nta kibazo. Umunsi umwe nakije mu ziko numva amatwi arifunze neza neza. Nyuma nagerageje kwivuza mu bitaro hose biranga, ariko aba baganga bampaye utwuma ndi kumva neza pe! Bakoze cyane ndumva nezerewe, mbonye uwazanye ibi bintu namuhobera nk’inshuro zirindwi!”

Abantu bafite uburwayi bwo mu matwi bategereje kuvurwa.
Abantu bafite uburwayi bwo mu matwi bategereje kuvurwa.

Baganizi ni umusaza w’imyaka 73 utuye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze. Nawe yavuwe ubumuga bwo kutumva. Yagize ati: “Iki gikorwa ni icyo kwishimirwa cyane nkanabashimira aba bagiraneza. Ubu bamvuye ku isaa cyenda kandi bahereye mu gitondo bakora sinigeze mbona bashyira ikintu ku munwa. Ni abantu bitanga kandi bakatugirira neza. Ni abantu beza.”

Dr. Bill Austin washinze Starkey Hearing Foundation yatangaje ko igikorwa cyo kuvura abantu bafite ubumuga bagikora mu bihugu byinshi ku isi yose, yongeraho ko ashimishwa no kubona abantu bafite ubwo burwayi bongeye kumva neza.

Dr. Austin washinze Starkey Hearing Foundation avura umwe mu barwayi ufite ikibazo mu matwi.
Dr. Austin washinze Starkey Hearing Foundation avura umwe mu barwayi ufite ikibazo mu matwi.

Ati: “Kutumva biravurwa bigakira kandi nezezwa no kuba tuvuye umuntu akongera akumva. Abenshi baba barabitewe n’indwara, urusaku rukabije cyangwa barabivukanye.

Iyo tuvuye umuntu tuba dutanze umusanzu wacu w’ejo hazaza kandi itsinda ryacu ryiyumva nk’abagize umuryango w’umurwayi, tugaharanira kumufasha ngo agarure ubushobozi bwe mu muryango arimo".

Uyu muganga avuga ko bagenda ahantu hatandukanye ku isi bagamije guhindura ubuzima bwa benshi mu buryo bwiza. Ngo kuba abafite ikibazo cyo kumva ari abantu baba bafite ubushobozi n’imbaraga zo kugira icyo bakorera sosiyete barimo rwose, kubavura ni ugufasha isi yose.

Itsinda ry'abakoranabushake bafashije inzobere za Starkey Hearing Foundation mu gikorwa cyo kuvura.
Itsinda ry’abakoranabushake bafashije inzobere za Starkey Hearing Foundation mu gikorwa cyo kuvura.

Dr. Bill Austin avuga ko azakomeza gufasha abantu bafite ubwo burwayi igihe cyose akibishoboye. Ngo afite gahunda yo kuzashinga ibitaro muri Afurika, bizajya byita by’umwihariko ku burwayi nk’ubwo.

Yashinze Starkey Hearing Foundation muri 1994 kandi niwe ubwe utanga amafaranga yo kugura ibikoresho no kuvura abarwayi, ingendo z’abaganga n’ibindi byose bisaba ku gipimo cya 90 %, andi 10% ngo ava mu baterankunga batandukanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka