Ibitaro bya Ruhengeri byatashye inzu nshya yo kubagiramo abarwayi

Inzu igenewe kubagiramo abarwaye indwara zitandukanye yuzuye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, yatashywe ku mugaragaro tariki 21 Werurwe 2024, abarwayi n’abarwaza biruhutsa impungenge baterwaga no kwakirirwa ahantu hato kandi hatajyanye n’igihe.

Inyubako izajya itangirwamo ubuvuzi bwo kubaga indwara yafunguwe ku mugaragaro yuzuye itwaye Miliyoni zisaga 400 z'amafaranga y'u Rwanda
Inyubako izajya itangirwamo ubuvuzi bwo kubaga indwara yafunguwe ku mugaragaro yuzuye itwaye Miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda

Iyi nzu yuzuye itwaye Miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda, igizwe n’ibyumba bine binini birimo n’ibikoresho kabuhariwe mu gutera ikinya, kongerera abarwayi umwuka, kubaga indwara zirimo iz’amagufa, izo mu nda, mu gatuza, ku ruhu n’izindi, hakiyongeraho n’ikindi cyumba kigenewe kwigishirizamo abakora mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ifite kandi icyumba kigenewe kwakiriramo abamaze kubagwa bakiva mu kinya, ibyumba byihariye mu kwakiriramo indembe, ububiko bw’imiti n’ibindi bitandukanye.

Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye ibi bitaro biteye mu kunoza ubuvuzi, mu cyerekezo birimo cyo kuba ibitaro byo ku rwego rwa Kaminuza.

Ati: “Mu by’ukuri ni igisobanuro gikomeye cy’ubuvuzi buteye imbere twungutse, kuko aho twakoreraga hari hashaje, ubushobozi ari butoya cyane yaba mu bikoresho, n’inyubako ubwazo, bikaba imbogamizi ku bakozi no ku barwayi babigana. Ariko Kugeza ubungubu, byaba ari ibikoresho bigezweho, yaba ari aho gukorera hisanzuye kandi hashyashya, ahagenewe gusuzumira abarwayi hagutse kandi hameze neza, ibyo byose turabifite".

Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro Bikuru bya Ruhengeri avuga ko iyi nyubako yatumye ubushobozi bw'abarwayi byakiraga baje kubagwa bwiyongereye
Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro Bikuru bya Ruhengeri avuga ko iyi nyubako yatumye ubushobozi bw’abarwayi byakiraga baje kubagwa bwiyongereye

Dr Muhire yongeraho ko barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo ibi bikorwa remezo binajyane n’ubwiyongere bw’umubare w’abaganga babaga, abashinzwe gukurikirana abarwayi b’indembe, abatera ikinya n’abaforomo muri rusange bahagije, mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi n’urwego rw’ubuvuzi ibi bitaro bitanga.

Iyi nzu yubatswe mu mezi ane ikaba yitezweho kujya yakira abarwayi babagwa barenga 15 ku munsi bavuye ku barwayi batarenga batandatu ibitaro byakiraga ku munsi hatarubakwa mu buryo bugezweho.

Muri rusange akurikije ubushobozi bwayo mu bijyanye n’umubare yakiraga ku kwezi, Dr Muhire agaragaza ko bazikuba inshuro ziri hejuru y’ebyiri.

Bamwe mu bo Kigali Today yahasanze baje kwivuza bishimira iyi nyubako. Mukamanzi Philomène agira ati: “Turuhutse umubyigano w’abantu babaga buzuye muri iyi serivisi y’imbagwa bategereje kwakirwa na muganga kubera ukuntu hari hato, hashaje, hatagira n’ibikoresho bigezweho. Byadukererezaga hakaba ubwo n’umuntu amaze hano iminsi bataramukorera. Dushimiye Leta yacu yatekereje iki gikorwa, aho ubu icyizere ari cyose cyo kuba abahitanwaga n’uburwayi cyangwa se barembaga cyane biturutse ku kutabonera serivisi ku gihe bagiye kugabanuka".

Abarwaye indwara z'amagufa, izo mu nda, izo mu gatuza n'iz'uruhu bakenera kubagwa bazahabwa serivisi inoze kubera iyi nyubako
Abarwaye indwara z’amagufa, izo mu nda, izo mu gatuza n’iz’uruhu bakenera kubagwa bazahabwa serivisi inoze kubera iyi nyubako

Iyi nyubako yubatswe ku bufatanye n’Umuryango udaharanira inyungu witwa ‘Operation Smile Rwanda’ mu rwego rwo gushimangira intego z’impinduka nziza mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda nk’uko Karen Jacques, umuyobozi mukuru wungirije w’uyu muryango ku rwego rwa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yabishimangiye.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima Dr Ntihumbya Jean Baptiste, akaba ashinzwe ireme rya serivisi z’ubuvuzi muri iyi Minisiteri, yagaragaje ko ibitaro bikuru bya Ruhengeri bifite uruhare rukomeye mu gusigasira ubuzima bw’ababigana, bityo ko ari ngombwa kongererwa ingufu mu buryo bwose butuma serivisi bitanga zirushaho kuba nziza.

Avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera ibikorwa remezo mu rwego rw’ubuvuzi yaba mu bijyanye n’inyubako, ibikoresho n’urwego rw’ubumenyi ku bakora mu buvuzi burimo n’ubwo kubaga indwara zitandukanye, mu kuzuza ibipimo n’amahame yo mu buvuzi bwo ku rwego mpuzamahanga.

Yashimye uruhare rw’Umuryango ‘Operation Smile Rwanda’ mu kunganira u Rwanda muri icyo cyerekezo kuko kuva wahatangira ibikorwa byawo mu mwaka wa 2010 umusaruro wabyo utasibye kwigaragaza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, agaragaza ko iyi nyubako ari urugero rwiza rw’ibikorwa bifatika mu buvuzi.

Yashyizwemo ibikoresho kabuhariwe mu kubaga abarwayi
Yashyizwemo ibikoresho kabuhariwe mu kubaga abarwayi

Ati: “Iyi nyubako ibitaro bikuru bya Ruhengeri byungutse ni urugero rwiza mu ntambwe y’ubuvuzi kuko nk’Akarere ka Musanze kari mu twunganira umujyi wa Kigali, kaganwa n’abantu benshi baturuka impande zose harimo n’abanyamahanga bitorohaga kubaha ubufasha, bigasaba ko tubohereza ahandi kuvurirwayo. Izo mbogamizi zizavaho bavurirwe hafi mu buryo bworoshye".

Yibukije abaturage ko iyi nyubako ari bo ishyiriweho bityo ko bakwiye kuyifata neza bayirinda kwangirika.

Ati "Abaganga na bo tubakangurira kurangwa na serivisi zinoze kandi buri wese yaba ku ruhande rw’abakozi babyo n’ababigana baje kuhivuriza kubibungabunga babirinda kwangirika nibabigire intego kugira ngo icyo yubakiwe kizagerweho".

Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko imbogamizi ibi bitaro bigifite zirimo n’umubare muto w’abaganga barimo n’abatera ikinya bakomeje kuzikoraho ubuvugizi mu nzego zibifite mu nshingano.

Abakora muri iyi serivisi ngo biteguye kwakira neza ababagana
Abakora muri iyi serivisi ngo biteguye kwakira neza ababagana

Ibi bitaro byamaze no kubakirwa ubushobozi mu guhugura abaganga baturuka mu bindi bitaro, bikazafasha mu kongera umubare w’abahanga mu kubaga.

Ni inyubako zisanze hari gahunda yo kuvugurura no kwagura izo mu zindi serivisi zitandukanye mu buryo bujyanye n’igihe, muri gahunda yo kubigira ibitaro byo ku rwego rwa Kaminuza, aho biteganyijwe ko muri Kamena 2024 iyo mirimo izaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa zikazaza ziyongera kuri iyi yatashywe ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka