Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’ibya Faycal byasinyanye amasezerano y’imikoranire
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH) byasinyanye amaserano y’ubufatanye n’ibya Faycal. Amasezerano y’imikoranire yasinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12/06/2013, azibanda mu guhererekanya abaganga no guhanahana ubunararibonye mu buvuzi.
Prof. Emile Rwamasirabo, umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Faycal, yatangaje ko ari ingenzi mu buvuzi kubaho ubufatanye, kuko mu Rwanda hari ikibazo cy’abaganga b’inaribonye.
Yagize ati: “Iyo rero tugiye kuvuga ngo abakora hano bagume hano ntibagire aho bajya na hariya gutyo n’ahandi gutyo usanga tutiha amahirwe ahagije yo kugira ngo dukore ku bantu benshi. Niyo mpamvu uyu muco wo gukorana hagati y’ibigo ni mwiza kandi turashaka ngo bizanakomeze ahubwo.”
Col. Ben Karenzi, uyobora ibitaro bya Gisirika by’u Rwanda, yatangaje ko hari byinshi biteguye kwigira ku bunararibonye bwa Faycal, birimo uburambe no kuba hari ibikoresho bimwe na bimwe ifite. Yemeza kandi ko nabo hari ibyo bizera ko bazafasha Faycal bitewe n’ubushobozi bafite.
Ubufatanye bwashyizweho umukono, harimo gufatanya mu kwigishanya, mu gutizanya ibikoresho bakoresha no gutizanya abaganga b’impugucye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|