Kayonza: Abunzi barasaba ko umusanzu wa mituweri bemerewe na Leta wajya utangwa kare

Abunzi bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko nubwo Leta yabemereye kubishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yishyurwa bitinze bikabagiraho ingaruka, kuko hari ubwo batavurwa kubera ko bataratangirwa iyo misanzu.

Leta yemeye kwishyurira abunzi imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kubera akazi gakomeye bakoze ko kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abunzi barasaba ko imisanzu ya mituweri bemerewe na Leta yajya itangwa hakiri kare.
Abunzi barasaba ko imisanzu ya mituweri bemerewe na Leta yajya itangwa hakiri kare.

Iyo misanzu bemerewe yakabaye yishyurwa bitarenze ukwezi kwa gatandatu kugira ngo batangirane n’umwaka w’ubwisungane mu kwivuza, ariko ngo hari igihe bageza mu kwezi kwa cumi iyo misanzu batarayishyurirwa nk’uko Karege Jean Damascene wo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo abivuga.

Agira ati “Leta yashimye abunzi cyane ibagenera mitiweri, ariko usanga mitiweri iza nko mu kwezi kwa cumi wa mwunzi washimwe n’igihugu ntagire uburenganzira bwo kwivuza kuko atangirwa mitiweri nyuma y’abandi.”

Iki kibazo cyo gutinda kw’iyo misanzu y’ubwisungane mu kwivuza abunzi bemerewe kinemezwa na Gakwavu Augustin wo mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama.

Na we avuga ko hari igihe umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangira hagashira amezi atatu abunzi bataratangirwa iyo misanzu bemerewe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Mugabo John, yizeje abunzi ko imisanzu yabo yo kwivuza igiye kujya yihutishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, yizeje abunzi ko imisanzu yabo yo kwivuza igiye kujya yihutishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, yemera ko amafaranga yo kwishyurira abunzi mitiuweri ajya atinda, kuko iyo umwaka w’ingengo y’imari utangiye hakorwa urutonde rw’abunzi n’imiryango yabo rukoherezwa muri Minisiteri y’Ubutabera na yo ikohereza amafaranga rimwe na rimwe agatinda.

Gusa yongeraho ko nubwo ayo mafaranga yatinda abunzi bavurwa kuko ibigo nderabuzima byahawe amabwiriza yo kubavura.

Abunzi twavuganye na bo bemera ko ibigo nderabuzima bibavura n’iyo bataratangirwa imisanzu. Gusa bavuga ko badatererwa kashi mu makarita yabo ya mitiweri iyo bataratangirwa iyo misanzu, ku buryo iyo hari urwaye bikaba ngombwa ko yoherezwa ku bitaro agira ingorane zo kwivuza kuko abarwa nk’utaratanze umusanzu wa mitiweri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko icyo kibazo bagiye kugikosora ku buryo bizajya bikorerwa igihe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka