80% by’indwara zitera ubuhumyi mu Rwanda ziravurwa zigakira – Muganga Nzasabimana

Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ubuhumyi, bisuzumisha amaso hakiri kare kugira ngo uwasanga afite uburwayi bw’amaso avurwe hakiri kare bityo bimurinde ubumuga bw’amaso.

Pascal Nzasabimana, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, akaba n’umuganga uvura indwara z’amaso mu bitaro bya Murunda, ashishikariza abantu kwisuzumisha amaso hakiri kare kubera ko udashobora kumenya niba amaso yawe ari mazima keretse gusa wageze kwa muganga w’amaso.

Nubwo hari benshi usanga bavuga ko bafite ibibazo by’amaso, usanga abagana kwa muganga bakiri bake, mu gihe nyamara amaso avurwa agakira. Muganga Nzasabimana ati “80% by’indwara zitera ubuhumyi mu Rwanda turazivura zigakira.”

Nzasabimana uvura amaso mu bitaro bya Murunda arashishikariza abantu kwisuzumisha amaso no kwivuza hakiri kare kuko 80% by'indwara z'amaso mu Rwanda zivurwa zigakira.
Nzasabimana uvura amaso mu bitaro bya Murunda arashishikariza abantu kwisuzumisha amaso no kwivuza hakiri kare kuko 80% by’indwara z’amaso mu Rwanda zivurwa zigakira.

Yongeyeho ko abantu bakwiye kwihutira kwisuzumisha amaso kuko ku bigo nderabuzima byinshi haboneka abaforomo bafasha mu gusuzuma abaturage bafite ibibazo by’amaso, bakaba bashobora kuvura batanga ibitonyanga ku ndwara zimwe na zimwe, bagatanga indorerwamo z’amaso ku bantu bazikeneye, harimo nko ku bafite ibibazo byo kutabona neza mu gihe barimo basoma, ndetse no ku bafite ibibazo byo kutareba kure.

Mu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro tariki 18/06/2014 bujyanye no gukangurira abaturage kwisuzumisha amaso no kwivuza hakiri kare, bukaba ari ubukangurambaga bwateguwe n’ibitaro bya Murunda n’ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro ku bufatanye n’umuryango urwanya ubuhumyi witwa The Fred Hollows Foundation, byasobanuwe ko hari indwara z’amaso abantu bakunze kwita ko ari karande cyangwa se ari uruhererekane rw’abantu bo mu miryango ntibite ku bijyanye no kuzivuza, mu gihe nyamara na zo ngo zivurwa zigakira.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubwo bukangurambaga witwa Nsengiyumva Jean Damascene utuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango, nyuma yo gusobanukirwa n’akamaro ko kwisuzumisha amaso hakiri kare, yafashe umwanzuro wo kwihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga, akangurira n’abandi kwisuzumisha amaso kugira ngo bibarinde ubumuga bw’amaso.

Urubyiruko rwo rujijutse rwasabwe gusobanurira ababyeyi babo akamaro ko kwisuzumisha amaso no kubabwira ko abarwaye bashobora kuvurwa bagakira.
Urubyiruko rwo rujijutse rwasabwe gusobanurira ababyeyi babo akamaro ko kwisuzumisha amaso no kubabwira ko abarwaye bashobora kuvurwa bagakira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, yashishikarije urubyiruko by’umwihariko gufasha ababyeyi babo biganjemo abakuze kumva akamaro ko kwisuzumisha amaso, kuko urubyiruko aribo bafite ubumenyi, bakaba ari na bo bashobora kwibuka ndetse no kwibutsa abandi kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare kugira ngo bafatanye kurwanya ubumuga bw’amaso.

Ubuvuzi bw’amaso mu karere ka Rutsiro bwegerejwe abaturage kuko ku bigo nderabuzima 16 no ku mavuriro atanu byo muri ako karere hose haboneka umukozi usuzuma amaso ndetse byaba na ngombwa umurwayi w’amaso agahabwa n’indorerwamo zo kwifashisha kugira ngo abashe kwirinda ingaruka zituruka ku burwayi bw’amaso.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka