Nyagatare: Mu banyeshuri 165 bajyanywe kwa muganga, 68 ni bo bagikurikiranwa

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko abanyeshuri 68 ari bo bagikurikiranwa kwa muganga, harimo batandatu (6) bari mu bitaro bya Nyagatare, ahagikekwa ko amata banyoye ku ishuri ari yo ntandaro y’uburwayi.

Abanyeshuri 68 bikekwa ko batewe uburwayi n'amata ni bo bakiri kwa muganga
Abanyeshuri 68 bikekwa ko batewe uburwayi n’amata ni bo bakiri kwa muganga

Iki kibazo cyatangiye ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024 mu masaha y’igicamunsi, aho abanyeshuri 165 harimo 15 bavurirwaga mu bitaro bya Nyagatare, naho abandi 150 bavurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, yabwiye Kigali Today ko bagaragazaga ibimenyetso byo kuribwa mu nda, kubabara umutwe ndetse n’umuriro mwinshi.

Hari ngo n’abari bafite ikibazo cyo kuruka n’impiswi, ku buryo ari bo bitabwagaho n’ibitaro bya Nyagatare.

Kugeza ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, abenshi bamaze gutaha ku buryo basubiye no ku mashuri, 68 akaba aribo bakiri kwa muganga, batandatu (6) bari mu bitaro bya Nyagatare naho abandi 62 bakaba bavurirwa ku kigo Nderabuzima cya Nyagatare.

Mu butumwa bugufi kuri telefone, Dr Ndayambaje yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko ko ibisubizo ku cyateye uburwayi kitaramugeraho, ariko twabaza mu ishami rishinzwe ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.

Ati “Nta gisubizo nari nabona ariko mwabaza muri RBC ikipe ishinzwe ibyorezo murakoze. Naho abana bakirwaye mu bitaro bya Nyagatare ni batandatu (6) na 62 ku kigo Nderabuzima cya Nyagatare.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ushinzwe Itangazamakuru, Julien Mahoro Ningabira, yavuze ko nabo igisubizo batarakibona ariko aho kibonekera yiteguye guhita abitangaza.

Hakekwa ko amata banyoye ku ishuri ari yo ntandaro y’ubu burwayi, gusa ibizamini bafashwe bikaba bitarava muri Laboratwari i Kigali.

Abana bagizweho ingaruka n’aya mata ngo ni abo mu bigo by’amashuri bayatanze atabanje gutekwa, nk’uko amabwiriza abivuga kuko ubundi ava ku ikusanyirizo akonjeshejwe gusa.

Kuba atarabanje gutekwa ndetse n’ibicuba yazanywemo bikekwa ko haba hari udusimba tutaboneshwa amaso (Microbes) twaba twaragiyemo, bigatuma ateza ikibazo.

Inkuru bijyanye:

Abanyeshuri 165 barwaye mu nda, hakekwa amata banyweye ku ishuri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka