Menya itandukaniro ry’umubu utera Malaria n’indi, benshi baworora batabizi

Umuturage w’i Nyamagabe witwa Nibarere Agnès, avuga ko ahora atambuka ahantu haretse amazi mu kiziba cyangwa ubwe agatereka amazi mu nzu mu gikoresho yayavomeyemo, akabonamo udusimba dutaragurika ariko akigendera ntabyiteho.

Umubu urimo kuruma umuntu
Umubu urimo kuruma umuntu

Nibarere ati "Turiya dusimba twitwa imihini, twatubonaga mu mazi aretse y’ibidendezi, nari nzi ko ari utuntu tuzavamo ibikeri, ntabwo nari nzi ko ari two dukura tukavamo imibu ijya kuruma umuntu ikamushyiramo Malaria."

Nibarere yari kumwe n’abandi bantu bake batoranyijwe n’Umuryango mpuzamatorero uteza imbere Ubuzima (Rwanda Interfaith Council on Health/RICH), kugira ngo bige umubu w’ingore witwa ’Anophele’, bamenye icyo ari cyo.

RICH ibifashijwemo n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), irimo kwigisha bamwe mu baturage bazajya kwigisha abandi, uburyo uwo mubu (Anophele) utera mu muntu agakoko k’indwara ya Malaria kitwa ’plasmodium’.

Benimana Billy ukorera RICH, yakomeje yigisha Nibarere na bagenzi be ko muri rusange imibu yose itera amagi ahantu hari amazi, haba mu kizenga cyangwa mu kindi gikoresho cyose gifukuye, mu kibabi cyangwa mu gishishwa cy’igiti, hapfa kuba haretse amazi ashobora kumara icyumweru.

Ya magi ni yo avamo utwana tw’imibu tumeze nk’utunyorogoto, ariko utwa Anophele two tuba tumeze nk’uturambaraye hejuru y’amazi, mu gihe utw’indi mibu two tuba tumeze nk’udushinze mu mazi, imirizo akaba ari yo yonyine tuzamura hejuru y’amazi.

Twa tunyorogoto(larva) turakura tukamera nk’utwiburungushuye (tukitwa pupa), mbere y’uko tuba imibu mikuru ishobora kuguruka, hakiyongeraho ko iy’ingore yo ishobora kuruma umuntu.

Imibu yororokera ahantu hareka amazi
Imibu yororokera ahantu hareka amazi

Umubu wa Anophele w’ingabo wo ntabwo utera Malaria, kuko utaryana ngo uyishyire mu muntu, ukaba utagira urubori(urushinge), ukarangwa n’ubwoya(ubwanwa) aho kumera urushinge.

Imibu yose y’ingore (n’itari Anophele) irarumana kuko iba ishaka kunyunyuza amaraso yo gutunga amagi yayo, ariko Anophele ikaba ari yo agakoko ka Malaria kishimira guturamo, yajomba mu muntu ka gashinge kayo ikamuteramo ako gakoko.

Nibarere na bagenzi be bamaze kwiga, bahagurutse bajya gusura uwitwa Mukabalisa Vestine (umubyeyi ufite abana batatu bato barimo n’uruhinja rw’ukwezi kumwe), akaba atuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Remera, Umurenge wa Gasaka mu Akarere ka Nyamagabe.

Munsi y’urugo rwa Mukabalisa hahinze ibishyimbo bya mushingiriro, akaba yarabanje kubirinda isuri kuko ku mutwe w’umurima yahacukuye umurwanyasuri.

Uwo muringoti utangira amazi yose ava ruguru, uzahesha Mukabalisa umusaruro mwiza w’ibishyimbo ndetse ukaba umurindira ubutaka bwe kuma no gutembanwa n’isuri, ariko ku rundi ruhande urimo kumushyira mu byago.

Udusimba tuboneka muri aya mazi ni utwana tw'imibu, tumwe turacyari utunyorogoto utundi tugeze ku rwego rwitwa pupa
Udusimba tuboneka muri aya mazi ni utwana tw’imibu, tumwe turacyari utunyorogoto utundi tugeze ku rwego rwitwa pupa

Amazi yaretse muri uwo murwanyasuri ni yo buturo bw’imibu ihora ijya kuruma abo mu rugo rwa Mukabalisa n’abaturanyi be, ku buryo ngo nta gihe kinini kijya gishira batarwaye Malaria.

Mukabalisa ati "Nta bundi burwayi hano butwibasira, ni Malaria, kuko imibu iraturya cyane iyo turi hanze ninjoro, mba numva nagura ipantalo ngapfuka amaguru, igihe nari ntwite uyu mwana narwaye Malaria inshuro ebyiri kandi mba numva mfite ubwoba ko na we yayirwara."

N’ubwo abona imibu iza mu rugo iwe, Mukabalisa ntabwo yari azi ko bya bizenga by’amazi byo mu muringoti ari ho yororokera, ariko yamaze kubimenya asaba abakozi ba RBC kumuterera umuti wica iyo mibu n’amagi yayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Agnès Uwamariya, avuga ko umwaka wa 2022/2023 warangiye ako Karere kari mu twa mbere mu Gihugu dufite Malaria nyinshi kurusha ahandi mu Rwanda.

Uwamariya avuga ko mu baturage 1,000 muri Nyamagabe, harimo 111 barwaye Malaria muri 2022/2023, mu gihe ku rwego rw’Igihugu hatagombaga kugaragara abarenze 47/1000 barwaye Malaria.

Ati "Ni imibare idahagaze neza, kandi usanga mu mirenge itandatu ari ho Malaria yiganje kurusha ahandi mu mirenge 17 igize aka Karere."

Uwamariya avuga ko ingamba zo kurwanya Malaria zigiye gushyirwa mu bikorwa n’abantu barimo guhugurwa na RBC ku bufatanye na RICH.

Imirwanyasuri mu mirima ni bumwe mu bwororokero bw'imibu
Imirwanyasuri mu mirima ni bumwe mu bwororokero bw’imibu

Ni amahugurwa arimo kwitabirwa n’abagize inzego zitandukanye z’Ubuyobozi, abakuriye amakoperarive, Abajyanama b’ubuzima n’abandi bafite aho bahuriye no guhindura imyumvire y’Abaturage.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’umubu utwara agakoko ka Malaria, Phocas Mazimpaka, avuga ko abigishijwe bagomba kugeza ku baturage ubumenyi ku bijyanye n’uwo mubu, bakawumenya neza nk’abahanga bo mu nzego z’ubuzima, kugira ngo bashobore kuwurwanya no kuwirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka