Baranenga umuntu ugenda abwira abandi ko kanaka arwaye SIDA

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, ruvuga ko hari akato karimo guhabwa abanyamuryango barwo, cyane cyane urubyiruko, bitewe ahanini n’uko umuntu iyo amenye ufite iyo virusi ngo agenda abibwira abandi.

Abayobozi ba RRP+ n'Abafatanyabikorwa basuzumye aho akato gahabwa abafite virusi itera SIDA mu Rwanda kageze kagabanuka
Abayobozi ba RRP+ n’Abafatanyabikorwa basuzumye aho akato gahabwa abafite virusi itera SIDA mu Rwanda kageze kagabanuka

Ubushakashatsi bwakozwe na RRP+ mu myaka ya 2019 na 2020 buvuga ko akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kagaragarira cyane mu mashuri, aho urubyiruko rubona mugenzi wabo afata imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi bakamuryanira inzara.

Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA, Sylvie Muneza, agira ati "Akato n’ihezwa bisigaye mu rubyiruko, cyane cyane mu mashuri, aho bariya bana baba barimo gusakwa, nka Animateri cyangwa undi munyeshuri abona agacupa (k’imiti igabanya ubukana) akagira ikibazo."

Muneza akomeza agira ati "Kunywa imiti ni ibisanzwe, icyo dusaba ni ugukangurira abanyeshuri ko ufite virusi itera SIDA ari umuntu nk’abandi, kandi wa mwana akivanamo ipfunwe akumva ko agomba gufata ikinini neza kugira ngo ubuzima bukomeze."

Muneza asaba ko mu mashuri hagaruka amatsinda(clubs) zo kurwanya SIDA, bakaba ari abanyeshuri bashinzwe gukangurira abandi kwirinda akato gahabwa abafite virusi itera SIDA ndetse no kumenya uko bagomba kuyirinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Deo Mutambuka, yibutsa amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, abuza umuntu udafite virusi itera SIDA kuvuga ko mugenzi we ayifite.

Mutambuka akomeza agira ati "Mu bwoko bw’akato tubona bushingiye ku kuba umuntu afite virusi itera SIDA, harimo kuba mu muryango bwite umuntu aheezwa, kuba mu itsinda ubarizwamo umuntu yamenya uko uteye bagatangira kukuryanirana inzara."

Mutambuka avuga ko hari ubwo uwo muntu atangira guhezwa muri gahunda zitandukanye nko mu makipe y’imikino cyangwa mu mirimo, akaba ari byo bimutera kwangirika mu mutwe no kwitera icyizere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr Basile Ikuzo, avuga ko ihezwa cyangwa ivangura iryo ari ryo ryose ryaba irishingiye ku burwayi cyangwa ku kindi, ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Dr Ikuzo avuga ko impamvu umuntu ufite virusi itera SIDA adakwiye guhabwa akato, ari uko kumusuhuza(harimo kumuhobera), gusangira na we cyangwa gukorana na we imirimo itandukanye, bidashobora kwanduza abandi.

Ikigo RBC kivuga ko abahabwa imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda ubu babarirwa hagati y’ibihumbi 2018 na 220.

Urugaga RRP+ rukavuga ko akato gahabwa abagera kuri 13% mu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda bangana na 3% bya miliyoni 13 z’abaturage kugeza ubu batuye u Rwanda.

RRP+ ivuga ko mu mwaka utaha wa 2025 izakora ubushakashatsi bugezweho bugaragaza aho ikigero cy’ihezwa n’akato bigeze bigabanuka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,abantu bakunda kuvuga abandi barwaye SIDA.Ariko tujye twibuka ko "abantu bose tuvuga abandi" nkuko bible ibyerekana.Nta muntu n’umwe utavuga abandi.Ndetse mu ndirimbo ya Masabo yitwa Rubanda,hali aho ivuga ko "iyo uvuga abandi,jya umenya ko nawe hirya hino bakuvuga".Tekereza nk’abantu bica ubukwe kubera "akarimi kabo".Cyangwa ababeshyera abandi,bakabacisha umutwe.Ni ubugome bukomeye.Niyo mpamvu benshi batazaba mu bwami bw’imana,kubera "akarimi karekare" gasebanya.

kirenga yanditse ku itariki ya: 24-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka