Abasaga Miliyari 3.5 ku Isi barwaye indwara zo mu kanwa - OMS

Abakora mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko abavura indwara z’amenyo no mu kanwa, bavuga ko kugira ubuzima bwiza bihera ku buzima bwo mu kanwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko indwara zo mu kanwa zugarije Isi, aho mu basaga Miliyari 8 bayituye, muri bo Miliyari 3.5 barwaye izi ndwara.

Abaturage bo mu Murenge wa Gikomero bigishijwe uko koza amenyo bikorwa
Abaturage bo mu Murenge wa Gikomero bigishijwe uko koza amenyo bikorwa

Byagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wo kwita ku isuku yo mu kanwa, uba buri mwaka tariki ya 20 Werurwe, aho kuri iyi nshuro wari ufite insanganyamatsiko igira iti “A happy mouth, is a happy body” (Mu kanwa hazima ubuzima bwiza).

Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, umuryango ‘Total Blooming life Organization’ ku bufatanye na ‘Rwanda Dental Surgeons Organization’ hamwe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ubuganga ishami ryo kuvura amenyo, bateguye ubukangurambaga bw’iminsi ibiri hagamijwe gushishikariza abatuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gikomero, kwita ku isuku yo mu kanwa no kwirinda indwara z’amenyo.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi bo mu Murenge wa Gikomero w’Akarere ka Gasabo, aho basuzumwe indwara zo mu kanwa n’iz’amenyo, bigishwa ku isuku yo mu kanwa ndetse banahabwa umuti n’uburoso bisukura amenyo, hakaba haratanzwe ibigera ku 2000.

Bamwe mu baturage ba Gikomero bavuga ko batari bazi uko isuku yo mu kanwa ikorwa, bakaba bishimiye inyigisho bahawe, ndetse biyemeje ko bagiye gufata ingamba nshya zo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa.

Hari abavuga ko bozaga amenyo no mu kanwa rimwe ku munsi bakumva bihagije, ndetse ngo hari n’abatabyitagaho, ahubwo bakihutira kwikuza amenyo mu gihe abariye.

Basingize Adeodatus, asobanurira abaturage iby'indwara zo mu kanwa
Basingize Adeodatus, asobanurira abaturage iby’indwara zo mu kanwa

Dr Mukandoli Alphonsine, Umuganga uvura amenyo, avuga ko ubuzima bwiza butangirira mu kanwa, ari na yo mpamvu ku munsi mpuzamahanga wahariwe isuku yo mu kanwa biyemeje kwegera abaturage bakabasanga hafi yabo, kugira ngo babahe serivisi bijyanye.

Dr Mukandori avuga ko mu baturage bitabiriye iki gikorwa yasuzumye, harimo uwo yasanze mu menyo 32 umuntu mukuru yakabaye afite, amazima asigaranye atarenze 6.

Yagize ati “Nk’ubu umurwayi wa mbere nsuzumye, nsanze mu menyo 32 yakabaye afite, atanasigaranye amenyo 6. Ari ay’imbere, ari ibijigo, hose yarashize rwose. Sinibaza n’ukuntu abasha kurya kuko n’utwitwa ngo twasigayemo twagiye ducikiramo ni imizi gusa, harimo n’amashyira”.

Akomeza ati “Birakwiye ko dufatanya twese, nta mpamvu yo kugira ngo umuntu abeho gutya kandi dufite ubuvuzi ndetse n’ubwishingizi bwa mituweli, yishingira ubuvuzi bw’amenyo kugera no ku bitaro bikuru. Dufite amahirwe mu gihugu cyacu, kuko ahandi mu mahanga usanga indwara zo mu kanwa zitishingirwa”.

Adeodatus Basingize, Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami ry’ubuvuzi bw’amenyo, ubwo yasubizaga ibibazo byabajijwe n’abaturage muri ubu bukangurambaga, yibukije akamaro ko gusukura mu kanwa ndetse n’igihe ntarengwa uburoso bw’amenyo bugomba gukoreshwa.

Ati “Turabizi ko koza mu kanwa, gusukura amenyo birwanya indwara zo mu kanwa ndetse n’impumuro mbi yaho. Ikindi, mwibuke ko uburoso bw’amenyo budakwiye kurenza amezi 3, kugira ngo murusheho kugira ubuzima bwiza bwo mu kanwa”.

Basingize yakomeje yibutsa ko kugira ngo bagire ubuzima bwiza bw’amenyo no mu kanwa, basabwa kugabanya inzoga ndetse n’itabi.

Tariki 20 Werurwe, umunsi wa mbere w’ubu bukangurambaga wahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kwita ku isuku yo mu kanwa, abaturage bigishijwe ku isuku yo mu kanwa n’indwara ziterwa n’isuku nke, naho ku wa 21 Werurwe, Abajyanama b’ubuzima bahawe ubumenyi butuma bazabasha gufasha abaturage mu kwita ku isuku yo mu kanwa.

OMS igaragaza ko isuku nke mu menyo, kurya ibiribwa ndetse n’ibinyobwa bifite isukari nyinshi, kunywa itabi n’inzoga, biza imbere mu bitera indwara z’amenyo.

Muri 2022, imibare ya OMS yagaragaje ko ku Isi abagera kuri Miliyari 3.5 bibasirwa n’indwara zo mu kanwa, naho Miliyari 2 bakaba bafite ikibazo cyo gutoboka amenyo (caries dentaires).

Muri 2023, Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugucyita ku Buzima (RBC), ku ndwara zitandura, bwagaragaje ko 57.1% bataritabira na rimwe kwisuzumisha indwara zo mu kanwa, ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abantu 19.3% ari bo boza amenyo byibura inshuro 2 ku munsi.

Abaganga b'amenyo n'abanyeshuri biga ubuvuzi bw'amenyo muri UR
Abaganga b’amenyo n’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amenyo muri UR
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu by’ukuli,nta muntu n’umwe ku isi utarwaye.Nkuko iyi nkuru ibivuga,abarwaye indwara zo mu kanwa bagera kuli 3.5 billions.Nukuvuga hafi 1/2 cy’abatuye isi.Abandi barwaye umutwe,cancer,malaria,etc...Ni ryari indwara zizava mu isi burundu?Ni igihe imana izashyiraho ubutegetsi bwayo ku munsi w’imperuka,igakuraho ubutegetsi bw’abantu.Yesu n’abantu bazajya mu ijuru,nibo bazayobora isi bakayigira paradis nkuko bible ivuga.Niba ushaka kuzabaho iteka muli iyo si,shaka imana cyane,we kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Niyo condition.

kirenga yanditse ku itariki ya: 23-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka