Abajyanama b’Ubuzima bashimiwe uruhare rwabo mu kurwanya Igituntu

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu, abajyanama b’ubuzima 15 bo muri aka Karere bashimiwe uruhare bagize mu kumenyekanisha abafite ibimenyetso by’igituntu no gukurikiranira hafi abari ku miti, bahabwa amagare yo kubafasha gukora akazi kabo neza.

Abajyanama b'Ubuzima bashimiwe akazi bakora, bahabwa amagare
Abajyanama b’Ubuzima bashimiwe akazi bakora, bahabwa amagare

Amakuru yatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC avuga ko abarenga 33% bashyizwe ku miti muri 2022/2023 ari abamenyekanishijwe n’abajyanama b’ubuzima.

Aba bajyanama b’ubuzima bavuga ko amagare bahawe azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse akazaborohereza ingendo bakoraga bajya muri ibyo bikorwa byo gufasha abarwayi batandukanye.

Raporo mpuzamahanga ku ndwara y’igituntu ya 2023 igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya igituntu; umubare w’abarwayi wavuye ku barwayi 96 ku baturage 100,000 mu mwaka wa 2000 ugera ku barwayi 56 ku baturage 100,000 mu mwaka wa 2023.

Biyemeje kugira uruhare mu kurandura igituntu mu Rwanda
Biyemeje kugira uruhare mu kurandura igituntu mu Rwanda

Dr Brian Chirombo avuga ko buri munota abantu batanu bapfa bishwe n’igituntu, ikaba ari yo mpamvu iyi ndwara abantu bagomba kuyifata nk’indwara mbi ariko ishobora kwirindwa ndetse ikanakumirwa harwanywa izo mpfu ziyiturukaho.

Dr Tuyishime Albert avuga ko u Rwanda ruzaba rwaranduye igituntu mbere y’umwaka wa 2035.

Ati: “Dufite icyizere ko u Rwanda ruzagera ku ntego y’iterambere rirambye ijyanye no kurandura igituntu mbere y’umwaka wa 2035. Ibyo nk’Igihugu tuzabigeraho binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa bose.

Uyu munsi mpuzamahanga wo kurandura igituntu wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye Turandure Igituntu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka