Urukiko rwanze icyifuzo cya Dr Munyemana Sosthène cyo kuburana ubujurire adafunze

Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabe bwa Dr Munyemana Sosthène wifuzaga kuburana ubujurire adafunze, rutegeka ko akomeza gufungwa.

Dr Munyemana Sosthène
Dr Munyemana Sosthène

Ku wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, nibwo itangazo ry’uru rukiko ryavugaga ko impande zose bireba ziburana kuri ubu busabe, hakemezwa niba afungurwa cyangwa afungwa.

Dr Munyemana Sosthène nyuma y’uko ahamijwe ibyaha bya Jenoside yajuririye iki cyemezo ndetse nyuma yaho asaba ko yafungurwa mu gihe ataraburana ubujurire bwe.

Dr Munyemana yaburanye mu mpera z’umwaka wa 2023, ku byaha yaregwaga bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakoreye i Tumba muri Huye mu 1994. Icyo gihe nyuma yo kumva abatangabuhamya batandukanye yahamijwe ibyaha, akatirwa gufungwa imyaka 24.

Biteganyijwe ko azabuburana ubujurire bwe mu mwaka utaha wa 2025 nk’uko byagarutsweho n’umwe mu bunganiraga abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard.

Ati: “Nkurikije gahunda y’inkiko za hano mu Bufaransa, ubu bujurire buzaburanwa nko muri 2025, kuko umwaka wa 2024 ufite imanza ebyiri zihateganyijwe kandi uru rukiko rukaba ruburanisha imanza ebyiri zonyine ku mwaka".

Me Gisagara ufite uburambe mu kunganira abaregera indishyi mu manza z’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda zibera hanze y’u Rwanda, ubwo yaganiraga na Kigali Today mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hasohokaga itangazo ko hagiye gusuzumwa ubusabe bwa Dr Munyemana washakaga gufungurwa, yari yavuze ko bitashoboka ashingiye ku kuba nta mpamvu ihari.

Me Gisagara icyo gihe yasobanuraga ko kuri we abona nta mpamvu n’imwe yatuma afungurwa. Ati: “Mu bantu bamaze kuburanishwa ku byaha nk’ibi mu bihe bitandukanye ndetse bagakatirwa kubera kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi cyangwa magana, nta n’umwe urahamywa ibyaha narangiza ngo asabe kuburana adafunze, urukiko rubimwemerere".

Yavugaga ko ibi bihabwa umuntu urwaye, kandi we nta burwayi agaragaza afite bwatuma adafungwa, kuba mu gihe amaze afunze ataburana atarigeze agaragaza ko uburenganzira bwe bwavogerewe, icya gatatu gikomeye akaba ari uko icyaha yahamijwe n’urukiko ari icyaha gikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka