Nkunduwimye Emmanuel uvugwaho gucumbikira Interahamwe yatangiye kuburanira mu Bubiligi

Nk’uko byatangajwe n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, Nkunduwimye Emmanuel yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2024.

Nkunduwimye Emmanuel
Nkunduwimye Emmanuel

Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR.

Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu akaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora.

Umwe mu batangabuhamya yagaragaje ko yishimiye cyane kuba Nkunduwimye agiye kugezwa imbere y’ubutabera. Ati: “Ni ibintu bidushimishije nk’abarokotse Jenoside, kuba umuntu yarahunze ubutabera, agakurikiranwa, ubu akaba yarafashwe akaba agiye kubibazwa”.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko mu gihe cya Jenoside Nkunduwimye yari atuye aho AMGAR yahoze, ndetse ko hahoze bariyeri izwi nko kwa Gafuku, ahiciwe Abatutsi benshi, ndetse agakomeza asobanura uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi muri ako gace.

Ati: “Bari bafite bariyeri hariya ruguru, abantu bicwaga babazanaga hano, bakabicira hano muri iki kigo cya AMGAR. Ibikorwa byabo byose babikoreraga hano ndetse bagacumbikiramo n’Interahamwe, zikica abantu baturutse mu bice bitandukanye, harimo abaturutse muri Nyamirambo, ku gasozi ka Kakirinda n’ahandi, ziza zijugunya hariya. Hano hari n’abaturage, abantu babo twabakuye muri iri garaje.”

Uwo mutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye na Rutaganda George wari Visi Perezida w’Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR.

Uyu mutangabuhamya avuga ko mbere y’uko ubwicanyi bwa Cyahafi butangira, Nkuduwimye, Rutaganda na Karamira Froduard bashatse urwitwazo, babeshya ko Konseye wabo yishwe n’Inyenzi, bituma Abahutu birara mu Batutsi bari bahatuye n’abahahungiye, barabica.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa.

Umutangabuhamya avuga ko Nkunduwimye yamumenye mu gihe cya Jenoside kubera ibikorwa bye muri Jenoside, aho abantu bakomezaga bavuga ngo ‘Manweri’ ndetse n’ububasha yari afite. Ati: “Ni we washinze Bariyeri yo kwa Gafuku hano, akanaziyobora, yica abana b’umugabo witwa Rufonsi Nyakayiro, yari afite ububasha bwo kwica cyangwa akabuha abandi bakabica”.

Ntagahu Jean Claude, Perezida wa IBUKA mu Kagari ka Kora, aganira n'abanyamakuru
Ntagahu Jean Claude, Perezida wa IBUKA mu Kagari ka Kora, aganira n’abanyamakuru

Ntagahu Jean Claude, Perezida wa IBUKA mu Kagari ka Kora, avuga ko banejejwe no kumenya ko abakoze Jenoside babiryozwa. Ati: “Nk’ abaharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukimara kumva ko hari imanza ziri gucibwa, biradushimisha kuko bitwereka ko nubwo hashize imyaka 30 bitoroshye, kandi n’indi yashira ariko ubuyobozi bukizirikana ndetse bugiha agaciro abacu bapfuye muri Jenoside kandi dufite icyizere ko n’abandi bataraboneka bihisha inyuma y’Igihugu, igihe kizagera bose bafatwe kandi bacibwe imanza nibaba bakiri bazima”.

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 yahunze u Rwanda nyuma y’uko FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside.

Yaje guhungira muri Kenya, akomereza mu Bubiligi mu 1998, aho yaherewe sitati y’ubuhunzi muri 2003 n’ubwenegihugu mu mwaka wa 2005.

Yatawe muri yombi muri Werurwe 2011, nyuma y’iperereza ryamukorwagaho guhera muri 2007. Muri uru rubanza, azunganirwa na Me Dimitri de Béco na Marie Bassine, mu gihe abagiye kunganira abaregera indishyi bo ari Me Karongozi André Martin na Me Alexis Deswaef.

Nkunduwimye Emmanuel ari kumwe n'abazamwunganira muri uru rubanza
Nkunduwimye Emmanuel ari kumwe n’abazamwunganira muri uru rubanza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMGAR ryali igaraje rikomeye cyane haliya mu GAKINJIRO,ugana i Nyamirambo,hafi na Feux rouges.Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese (waba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhutu,umututsi),duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.Kugirango uzarokoke ube muli iyo paradizo,shaka imana cyane,we kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Niyo condition.

kirenga yanditse ku itariki ya: 9-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka