Urukiko rwategetse ko Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 nyuma y’iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022.

Urukiko rwavuze ko rwasuzumye ibimenyetso bikomeye bituma uregwa akekwaho gukora icyaha cy’ubusambanyi, harimo ifishi y’ikingira y’umukobwa akurikiranyweho gusambanya abanje kumusindisha, ubuhamya bwatangajwe n’uwakorewe icyaha ndetse n’ibyagarutsweho mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma yo gusoma uko iburanisha ryagenze, umucamanza yasomye umwanzuro urukiko rwafashe nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’impande zombi.

Urukiko rwavuze kandi ko icyaha gikekwa kuri Uwihoreye kiri mu byaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko itegeko riteganya ko uregwa icyaha nk’iki akurikiranwa afunze.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ndimbati yavuze ko ibyo kuba yarajyanywe mu nkiko ari akagambane yakorewe kuko atumva ukuntu azanywe mu nkiko nyuma y’imyaka irenga itatu harabaye ibyo akekwaho.

Uwihoreye Mustafa wamenyekanye muri sinema nyarwanda by’umwihariko muri filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava. Ndimbati yavuze ko ibyamubayeho ari akagambane, ndetse agaragariza Urukiko ukuntu umukobwa yabanje kumusaba miliyoni 5Frw, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300Frw ndetse no kumushakira umukozi wize kwita ku bana. Ibyo we yahamije ko atari kubishobora ndetse anabimenyesha umubyeyi w’umwana.

Abunganira mu mategeko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, bamaze kumva umwanzuro w’urukiko wo gufunga umukiriya wabo iminsi 30 y’agateganyo, bahise batangaza ko bagiye kujuririra iki cyemezo.

Me Bayisabe umwe mu bungabira Ndimbati yavuze kandi ko umukiriya we arwariye muri kasho nubwo uburwayi bwe butaramenyekana. Yavuze ko ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 yasuye umukiriya we amubwira ko arwaye, icyakora bari bataramenya uburwayi bwamufashe.

Tariki 10 Werurwe 2022, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutaye muri yombi. Icyo gihe Umuvugizi w’uru rwego Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka