Kirehe: Yasabiwe igifungo cya burundu y’umwihariko azira gusambanya umwana we

Urubanza ruregwamo umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 17 kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri 2014 rwaburanishirijwe mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama aho atuye asabirwa gufungwa burundu y’umwihariko.

Muri urwo rubanza rwayobowe na Sammuel Rwabusisi Perezida w’inteko iburanisha imanza ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, Yohani (izina ryahinduwe kubera inyungu z’umwana) yiyemereye ko yasambanyije umwana we ariko akabikora amwitiranya n’umugore we ku mpamvu z’uko yari yasinze asa n’uwataye ubwenge.

Umushinjacyaha mu rwego rwisumbuye rwa Ngoma, Javan Niyonizeye, yasomye ibyaha Yohani ashinjwa, avuga ko yatashye saa tatu n’igice z’umugoroba avuye mu kabare umwana we aramufungurira arinjira aramugaburira mu gihe ise yaryaga umwana we abwira ise ko nyina yigendeye ku mpamvu z’uko amuhoza ku nkeke.

Umwana yagiye kuryama akangutse asanga ise amuryamye iruhande, kubera ubwoba abwira ise ko agiye mu bwiherero ise aramubuza umwana aranga arasohoka ise aramubwira ngo agaruke kandi niyanga aramutema.

Mu gihe ise yajyaga gushaka umuhoro, kubera ubwoba umwana yaragarutse ise aramufata aramusambanya mu gitondo umwana abitekerereza abaturanyi babigeza mu buyobozi ise arafatwa.

Urwo rubanza rwakurikiranwe n'abaturage benshi.
Urwo rubanza rwakurikiranwe n’abaturage benshi.

Yohani yasabwe kwisobanura avugako ubwo yageraga mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro yagiye kuryama abura umugore we ajya mu cyumba umugore we yakundaga kuraramo iyo batonganye akabakabye yumva umuntu atangira gutera akabariro azi ko ari umugore we.

Yohani yakomeje guhatwa ibibazo n’Umucamanza. Umucamanza ati “ese wamusambanyije inshuro zingahe?” Yohani ati “rwose sinibuka kuko nari nataye ubwenge ibyo umwana yavuze nibyo ntiyambeshyera”.

Umucamanza ati “umusambanya ntiwamenye ko ari umwana wawe?”. Yohani ati “nyine yaravuze numvise ijwi rye mpita menya ko ari we ndekera aho.”

Umucamanza ati “none se ko uvuze ngo yaravuze wumva uwari we ubwo ubwenge ntibwakoraga neza?”. Yohani ati “rwose ntibwakoraga neza nkeka ko atari inzoga gusa harimo n’ibindi bintu, ubundi najyaga nywa inzoga ariko sinigeze nkora amahano nk’aya.”

Umucamanza ati “sobanura impamvu wamufatiyeho umuhoro”. Yohani ati“rwose nshobora kuba narawufashe simbizi we yari muzima ubwo niko byagenze kuko nta kindi gihe yari yarigeze ambeshyera.”

Umushinjacyaha amaze kumusabira igifungo cya burundu y’umwihariko, Yohani yasabye ko igihano asabiwe cyagabanywa kuko atabikoze abigambiriye.

Uyu mugabo yavuze ko gusambanya umwana we yabitewe n'inzoga. Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu y'umwihariko.
Uyu mugabo yavuze ko gusambanya umwana we yabitewe n’inzoga. Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu y’umwihariko.

Umugore wa Yohani nyuma yo kumva ko umugabo we asabiwe igifungo cya burundu y’umwihariko nawe yagize icyo abivugaho agira ati “jye ubu sinzi ukuntu nabivuga ndifuza ko wenda bamukatira imyaka runaka ntibe zero nawe ntabwo yari muzima ni ukuri yaratungukaga akavuga ngo iyo ageze ku irembo hari ikintu kimubwira ngo aze anyice ubwo naramuhunze njya iwacu naraye no mu nzira kubera uburwayi nifitiye, mu gitondo ngeze mu rugo numva ngo yafashe umwana we.”

Abaturanyi be nabo bagize icyo babivugaho. Félicien Iyakaremye aravuga ko ngo uko abyumva kuva yemera icyaha yadohorerwa. Ati “njyewe uko mbibona akwiye kugabanyirizwa agatunga imiryango yo mu rugo naho igifungo cya burundu siwo muti”.

Yuriyana Mukabahizi we avuga ko igihano kimukwiriye ati “iki gihano ari gusabirwa njye ndabona uyu mugabo yarakoze ibintu bikomeye bibi kandi, iki gihano aragikwiye.”

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 500; nkuko ingingo ya 192 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibiteganya.

Urubanza ruzasomerwa aho rwabereye mu kagari ka Nyankurazo ari naho uyu mugabo atuye tariki 26 Nzeri 2014 saa yine z’amanywa.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka