Ruhango: "Nta kitazakorwa ngo abishe umuryango w’abantu batandatu babiryozwe" - Minisitiri Busingye

Nyuma y’aho umuryango w’abantu batandatu wiciwe icyarimwe mu nzu tariki 31/7/2014 bikamenyekana tariki 2/8/2014 mu kagali ka Kamusenyi umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, Minisitiri w’ubutabera bw’u Rwanda Johnson Businge, aravuga ko abakoze ibi byanze bikunze bazagaragara kandi bakabiryozwa by’intangarugero.

Ibi Minisitiri Busingye yabivuze kuwa kane tariki 14/8/2014, ubwo yasuraga umurenge wa Byimana nyuma y’aho ugwiriwe n’ayo mahano yo kubura umuryango wose.

Umuryango w'abana batanu na nyina wa gatandatu wishe n'abantu bataramenyekana.
Umuryango w’abana batanu na nyina wa gatandatu wishe n’abantu bataramenyekana.

Mbere yo kugirana ibiganiro n’abaturage b’uyu murenge, Minisitiri Busingye yabanje kwifuriza iruhuko ridashira uyu muryango, asaba abaturage kwirinda amakimbirane n’inzangano kuko ahanini ariho ububwicanyi bw’indekamere buturuka.

Yagize ati “Ndabizeza ko hazakorwa ibishoboka byose, abakoze aya mahano bakaboneka ndetse bakanabiryozwa mwese mureba. Mugerageze kwihanganira ibyabereye hano, ntibyababaje Abanyaruhango gusa, ahubwo byababaje igihugu cyose.”

Minisitiri Businge aremeza ko abantu bishe abavandimwe batandatu bazaryozwa ibyo bakoze.
Minisitiri Businge aremeza ko abantu bishe abavandimwe batandatu bazaryozwa ibyo bakoze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe muri aka karere, gusa bukavuga ko bugomba gushyiraho ingamaba zikomeye zo gushishikariza abaturage kubana mu mahoro.

Kugeza ubu urwego rwa polisi rutangaza ko urupfu rwaba bantu rukimara kumenyekana, abantu bagera kuri batanu aribo bahise batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri ministre arakoze cyane kuturema agatima aba bantu bakwiye ubutabera kandi byihutishwe rwose banyirukubikora babiryozwe kuko ibintu nkibi ntitubishaka mu Rwanda rwose rwikigihe babiryozwe bimwe byitondewe

karenzi yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka