Nyamasheke: Nyuma yo gukebesha umukozi we inzembe mu maso agiye kugezwa imbere y’ubutabera

Umugore witwa Uwingabire Charlotte utuye mu murenge wa Kanjongo muri iki cyumweru aragezwa imbere y’ubutabera nyuma yo gukebesha umukozi yakoreshaga inzembe mu maso kugeza amugize intere.

Nk’uko Uwingabire abyivugira ngo umukozi we Nyiranzigiye Domina yashatse kumucyocyora ubwo yari yumvise umwana we ari kurira bituma batangira gutongana bigera ubwo amukebesha urwembe ku matama no ku musaya.

Agira ati “uyu mukozi wanjye yankoreraga afite umwana yabyaye iwanjye, twari kumwe mu gikoni asohoka hanze agiye kumva yumva umwana we ararize cyane, yinjira aje kureba icyo umwana we abaye, yiyumvishaga ko arijye umuteye kurira nibwo yaje avuga nabi nanjye dutangira gutongana, biza kurangira mutemesheje urwembe ntabishaka arakomereka”.

Uwingabire avuga ko yamutemye atagambiriye kumubabaza cyane, ko yashakaga kumukanga gusa, ariko bikarangira amukomerekeje akaba asaba imbabazi Imana n’abantu ko adasanzwe ari umugome kandi ko aramutse ababariwe atazongera kugwa mu cyaha nk’icyo yaguyemo.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa yahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri ndetse n’ihazabu y’amafaranga ahagati y’ibihumbi 100 kugera ku bihumbi 500.

Biteganyijwe ko dosiye ye igezwa mu rukiko kuri uyu wa mbere tariki 08/09/2014 kugira ngo atangire akurikiranywe kuri icyo cyaha ashinjwa. Hagati aho Uwingabire Charlotte acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo iri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka