Amerika yataye muri yombi Eric Nshimiye ukekwaho uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda Eric Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wari umaze igihe kinini yihisha Ubutabera, yatawe muri yombi na Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze igihe kinini muri icyo gihugu.

Eric Nshimiye arakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Eric Nshimiye arakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubushinjacyaha bwo muri Leta ya Ohio buvuga ko Eric Nshimiye yatawe muri yombi ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, akaba ashinjwa ibyaha birimo kubangamira ubutabera, guhimba amakuru amwerekeyeho abeshya, agamije kubona ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uko kwiyoberanya, Eric Nshimiye yabikoze agamije kubona ubwenegihugu bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse agahisha uruhare rwe mu bwicanyi bwibasiye imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri 1994, harimo no kuba we ubwe yarishe Abatutsi akoresheje umupanga.

Abashinjacyaha bavuga ko Nshimiye atuye muri Ohio kuva mu 1995, nyuma yuko akoresheje uburiganya akabona ubuhunzi muri Amerika.

Michael Krol uri mu bashinzwe iperereza muri Minisiteri y’umutekano w’igihugu, yavuze ko Nshimiye ashinjwa kubeshya inshuro zose yabajijwe kugira ngo ahishe uruhare mu bwicanyi yakoze ubwe.

Nshimiye kandi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ubuhamya bwuzuyemo ibinyoma, ubwo yajyaga gushinjura Jean-Léonard Teganya, wahamijwe ibyaha bya Jenoside abikora agamije guhisha ubwicanyi yakoze ku giti cye.

Nshimiye yatanze ubwo buhamya mu 2019 mu rubanza rwa Jean-Léonard Teganya, wahamijwe ibyaha bya Jenoside. Abashinjacyaha bamushinja kubeshya kandi yarahiriye kutabeshya muri ubwo buhamya yatanze.
Aregwa ko we ubwe yagize uruhare mu kwica Abatutsi abakubita mu mutwe ubuhiri bushinzemo imisumari, nuko akabatemagura n’umuhoro kugeza bapfuye, nk’uko inyandiko zagejejwe mu rukiko zibivuga.

Abashinjacyaha bavuga ko Nshimiye w’imyaka 52, mu myaka ya 1990 yari umunyeshuri mu ishami ry’ubuganga ku yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yavuye mu Rwanda hagati mu 1994, mu mwaka wakuriyeho, yagiye muri Kenya, aza kugerageza kwinjira muri Amerika akoresheje uburiganya muri serivisi y’Abinjira n’Abasohoka, kugira ngo ashobore kwinjira muri Amerika.

Aregwa guhimba, guhisha no guhishira ukuri, kubuza ubutabera gukora no kubeshya ku bushake kandi yarahiriye ko atari bubeshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka