Nta muntu uri hejuru y’amategeko mu Rwanda - Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, arashimangira ko kuvugurura amategeko y’u Rwanda ari mu rwego rwo kuyarinda ko hagira umuntu uyakandagira agamije kubangamira Abanyarwanda, kuko nta muntu mu Rwanda uri hejuru y’amategeko.

Ibi yabibwiye abacamanza kuri uyu wa gatanu tariki 5/9/2014, ubwo batangizaga umwaka mushya w’ubucamanza wa 2014/2015. Umwaka wanahuriranye no kwizihiza imyaka 10 amavugurura mu butabera amaze atangiye gukorwa mu Rwanda.

Perezida Kagame atangaza ko abanu bose bagomba kumva ihame ko nta muntu uri hejuru y'amategeko mu Rwanda.
Perezida Kagame atangaza ko abanu bose bagomba kumva ihame ko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye, aho buri wese afite amahirwe n’uburenganzira bungana. Bikwiye kumvikana rero ko kuri twese nta wasumba amategeko, nta n’ukwiye kwica iri hame ngo abangamire inyungu rusange z’Abanyarwanda icyo yaba yitwaza icyo ari cyo cyose. Iyi niyo mpamvu dukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubucamanza, kugira ngo dushobore gucyemura ibibazo cy’ababugana.”

Ku myaka 10 ishize hakorwa amavugururwa mu bucamanza, Perezida Kagame yatangaje ko ari igihe gihagije kugira ngo Abanyarwanda barebe aho bageze mu butabera. Yatangaje ko imikoranire ifitwemo uruhare n’Abanyarwanda ari byo biri inyuma y’iyo mikorere myiza.

Yemeje ko ibyo uretse kugaragarira Abanyarwanda bigaragarira n’abanyamahanga kubera imikoranire nabo ikomeje kwiyongera aho n’imanza zitandukanye zisigaye zoherezwa mu Rwanda.

Perezida Kagame n'abahagarariye inzego z'ubutabera mu Rwanda (bambaye amakanzu).
Perezida Kagame n’abahagarariye inzego z’ubutabera mu Rwanda (bambaye amakanzu).

Perezida Kagame yanatangaje ko n’ubwo Abanyarwanda hari ibyo bishimira byagezweho mu butabera, ibitaracyemuka bikiri byinshi, birimo nk’imanza zidindirira mu butabera ndetse n’ibibazo byinshi bikijyanwa mu nkiko kandi rimwe na rimwe byacyemukira mu nzego zo hasi.

Yasoje avuga ko ibyo bizarangira ari uko buri wese yiyumvishije ko gukora akazi no kukanoza ari inshingano ya buri wese.

Uwo musaza yasoje akazi ku bucamanza yari akoze imyaka irenga 40 nawe akaba yashimwe ku mugaragaro uburyo yitwaye.
Uwo musaza yasoje akazi ku bucamanza yari akoze imyaka irenga 40 nawe akaba yashimwe ku mugaragaro uburyo yitwaye.

Emmanuel Itama, umuvugizi w’urwego rw’abacamanza, yatangaje ko bishimira ko imikorere y’imanza yanogejwe, kuko imibare bafite igaragaza ko n’ubwo mu mwaka ushize hari abacamanza 288 gusa, babashije guca imanza zigera ku bihumbi 85.

Ibi bitandukanye na mbere ya 2004 aho mu nkiko zose zo mu gihugu hari abacamanza bageraga kuri 700 baciye imanza zigera ku bihumbi 11 mu mwaka umwe, nk’uko yakomeje abitangaza.

Ati “Abacamanza bacye bakora neza urumva y’uko abacamanza 288 baciye imanza incuro zikubye zirindwi izo abacamanza 700 bacaga. Ibyo byonyine ni ishusho ibagaragariza ishusho y’ubu ngubu.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyakubahwa biterwa n amategeko . hari amategeko abangamiye abaturage rwose , nasabaga ko yasubirwamo , itegeko ryo kwimura abaturage byitwa inyungu rusange , aho abaturage bahabwa intica ntikize kandi byitwa ko ahawe ingurane ’umutungo we , amafaranga ahawe akaba ntacyo abasha kuyaguramo , ibyitwa inyungu rusange kandi bwacya ugasanga ari ubucuruzi , Ex ,: aho RSSB yagiye igura hose . etc......

alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

uku ni ukuri kabisa mu Rwanda nta muntu ugomba kwica uburenganzira bwa mugenzi we, amategeko arahari akurikizwa ngo ahanwe kandi ibintu bikomeze kugenda neza

itama yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka