MINEDUC yahagurukiye ubuyobozi bw’amashuri mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi

Ministeri y’uburezi(MINEDUC) ifatanije n’umushinga w’Ababiligi wubaka ubushobozi bw’abashinzwe uburezi(vvob), batangije gahunda yo gushaka abayobozi bashoboye iby’imicungire n’imitegekere y’amashuri abanza, mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho, baremeza ko amashuri abanza afite ibyangombwa n’imfashanyigisho bihagije, ariko ko abayobozi bayo batamenya cyangwa batita ku kubikoresha, ahubwo ngo ibyo bikoresho bisazira mu bubiko bidakoreshejwe, ndetse ko abo bayobozi barimo abafite imico itaberanye n’ubuyobozi.

Dr John Rutayisire, Umuyobozi wa REB mu nama yahuje abayobozi muri MINEDUC, abaterankunga n'abayobozi mu nzego z'ibanze zishinzwe uburezi.
Dr John Rutayisire, Umuyobozi wa REB mu nama yahuje abayobozi muri MINEDUC, abaterankunga n’abayobozi mu nzego z’ibanze zishinzwe uburezi.

Dr John Rutayisire, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB) yagize ati: “MINEDUC, REB n’izindi nzego twahagurukiye abayobozi b’amashuri abanza; igenzura ryasanze hari aho ibitabo na za mudasobwa byatanzwe ngo abana babyigireho, babitahane iwabo (ibitabo); ariko bikaba bidakoreshwa, bibitswe mu bigo by’amashuri.”

“Turanashaka abayobozi b’amashuri bafite byibuze ubumenyi kuri mudasobwa, abafite imyitwarire ibaha kuba abayobozi beza kandi bazi iby’imicungire y’ibigo bashinzwe kuyobora.”

Abashinzwe iby'uburezi mu Rwanda n'abaterankunga mu nama bakoze kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014.
Abashinzwe iby’uburezi mu Rwanda n’abaterankunga mu nama bakoze kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014.

MINEDUC ngo irimo gutegura porogramu yo kuvugura ireme ry’uburezi, harimo no gushaka ibitabo n’izindi mfashanyigisho nshya; ariko ngo hakibazwa icyo ibitabo bikibitswe bizakoreshwa bimaze guta agaciro; nk’uko Umuyobozi wa REB yasobanuye.

Mugenzi Ntawukuriryayo Leon ukorera VVOB, yavuze ko uwo mushinga w’Ababiligi ugiye guhugura abarimu b’amashuri abanza, mu rwego rwo kubafasha guha abana ubumenyingiro, nk’uko ngo icyerekezo 2020 cya Leta y’u Rwanda, giteganya ko igihugu cyazaba gishingira ubukungu bwacyo ku bumenyi bw’abaturage.

Yavuze ko guhunda ihari izafasha umwana kumenya ibijyanye n’impano imurimo, akaba ari yo masomo agomba gukurikirana guhera mu bwana bwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uburezi nibwo buzamura igihugu ku buryo abanyeshuri barangije bazamura igihugu bazamura igihugu kikagera ku rwego rw’igihugu mu nzego zose

faraja yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

nukuri hagakwiye byinshi bikava mumpapuro bikajya mubikorwa, tumaze kugera kurugero rwiza rwabana bajya mu ishuri , ariko nanone ireme riracyagenda biguru ntege ,

mahirane yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

ireme ry’uburezi rigomba kwitabwaho kuko niho ejo higihugu cyacu hashingiye MINEDUC igomba kugira uruhare rukomeye muguhwitura ibigo bimwe na bimwe maze ibikora nabi bigafatirwa ibihano.

Musa yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka