CHANCEN International iramara impungenge abanyeshuri yishyuriye bakaba batarabona akazi

Umuryango witwa CHANCEN International ufasha abanyeshuri kwiga amashuri makuru na za kaminuza uratangaza ko ukomeje gahunda yawo yo gufasha abanyeshuri kwiga bakaminuza, kandi ko amakuru aherutse kuvugwa na bamwe ko bishyuzwa batarabona akazi atari yo, kuko uwishyura ari uwabonye akazi nyuma yo kwiga kandi yinjiza ku kwezi nibura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 kuzamura.

Cedric Nsengiyumva, Umuyobozi w'Agateganyo wa CHANCEN International
Cedric Nsengiyumva, Umuyobozi w’Agateganyo wa CHANCEN International

Cedric Nsengiyumva, Umuyobozi w’Agateganyo wa CHANCEN International, avuga ko umunyeshuri igihe yarangije kwiga ariko ntahite abona akazi, umwe mu bamuhagarariye (bitwa abishingizi) babiri atanga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda byonyine buri kwezi nk’umusanzu n’uruhare rw’umunyeshuri warangije kwiga ushimangira imikoranire myiza n’ubufatanye bikomeza kubaho hagati y’icyo kigo n’uwishyuriwe. Umunyeshuri na we yemerewe kuyitangira.

Uyu muyobozi amara impungenge abibaza ko bashobora kwishyuzwa kandi batarabona akazi, ati “Ntabwo twishyuza umuntu atarabona akazi kuko byamugora kwishyura, kandi ntabwo dushyira igitutu ku muntu ngo niyishyure ku ngufu. Icyo tugamije ni ugufasha sosiyete, kandi dushaka ko abo dufasha batubona neza, nta nyungu dufite mu gushyira igitsure ku batugana.”

Mu gihe mu Rwanda hagaragara ikibazo cy’ubushomeri, aho bamwe barangiza kwiga ntibabone akazi, Nsengiyumva yabajijwe uko umuntu bagurije bamwihorera ntibamwishyuze, niba bitatuma CHANCEN International ihomba, asobanura ko mu guhitamo abanyeshuri bishyurirwa, bagendera ku byo umunyeshuri yiga kandi bakagendera no kuri raporo igaragaza uko akazi kaboneka (employment rate) bitewe n’ibyo abantu bize.

Ati “Mu gutoranya dushingira ku byo umuntu yiga, bitanga icyizere ko azarangiza kwiga ahita abona akazi. Imibare itwereka ko abo twishyurira bagera kuri 80% babona akazi, mu gihe abandi baba bakigashakisha.”

Ross T. Nathan, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa (Chief Operating Officer) muri CHANCEN International, avuga ko kugeza ubu imikorere yabo ihagaze neza, dore ko bateganya no kwagurira ibikorwa byabo muri Kenya, Ghana na Afurika y’Epfo.

Ross T. Nathan, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa (Chief Operating Officer) muri CHANCEN International
Ross T. Nathan, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa (Chief Operating Officer) muri CHANCEN International

Avuga ko abifuza kumenya byinshi ku mikorere ya CHANCEN babakira ku kazi bagasobanurirwa, kandi bakerekwa imikorere y’uwo muryango.

Uwamahoro Jacqueline wize muri Akilah (ubu yahindutse Davis College), ashimira CHANCEN International yamuteye inkunga akabasha kwiga ibijyanye na Hospitality and Tourism Management, agasanga gahunda yabo ari ingirakamaro kuko ifasha abanyeshuri bafite ubushobozi buke kwiga, bakiteza imbere.

Uwamahoro avuga ko bamwishyuriye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshatu, ubu akaba yararangije kwishyura nk’uko biri mu masezerano.

Uwamahoro Jacqueline, umwe mu bo CHANCEN International yafashije kwiga
Uwamahoro Jacqueline, umwe mu bo CHANCEN International yafashije kwiga

Ashishikariza abarangije kwiga kwishyura. Ati “Umuntu yagakwiye kumva ko kwishyura amafaranga bamwishyuriye ari inshingano ze kuruta uko bamwirukaho cyangwa ngo bamuhamagare. Nta mpamvu yo kwihishahisha cyangwa ngo uhindure nimero.”

Kugeza ubu CHANCEN International Rwanda ikorana n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza zirindwi, bakibanda ku banyeshuri bigaragara ko badafite ubushobozi buhagije bwo kwiyishyurira.

Mu Rwanda, uyu muryango umaze kwishyurira abarenga ibihumbi bitatu, ababarirwa mu gihumbi bakaba bamaze kurangiza kwiga.

Umuryango CHANCEN International Rwanda urateganya gufasha abanyeshuri ibihumbi 10 mbere y’umwaka wa 2026 bakazakoresha Miliyoni 21 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 27 mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa CHANCEN International, Batya Blankers, akaba n'umwe mu bayitangije
Umuyobozi Mukuru wa CHANCEN International, Batya Blankers, akaba n’umwe mu bayitangije

Uyu muryango ndetse n’abafatanyabikorwa bawo barimo Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego zitandukanye, baherutse kugirana ibiganiro tariki 27 Gashyantare 2024, baganira ku byerekeranye no kunoza uburyo bwo kwishyurira abanyeshuri ndetse no kwishyuza.

CHANCEN International n'abafatanyabikorwa bayo bagiranye ibiganiro bigamije kunoza uburyo bwo gufasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza byigenga
CHANCEN International n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye ibiganiro bigamije kunoza uburyo bwo gufasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza byigenga

Muri ibyo biganiro, CHANCEN International yasabye ko ibigo byigenga byishyurira abanyeshuri bateganya kuzishyura barasoje kwiga ko na byo bikwiye kwemererwa gusaba abakoresha (employers) gukata ku mushahara w’umukozi, kuko ubu burenganzira kugeza ubu ari Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yonyine ibufite, kuko igihe iyi gahunda yashyirwagaho ari BRD yonyine yari ihari ikora ibijyanye no kwishyurira abanyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse. Nifuzagagushimira Chansen,Barafashije umukobwa wanje kwiga.

Francine yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Bjr, bakorera he mu Rwanda kugirango umuntu ageyo abaze Andi makuru.

Ndatsikira Oswald yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka