Burera: Ibigo by’amashuri bigorwa no kunoza isuku kubera kutagira amazi meza

Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera, bakomeje kuba mu ihurizo ryo kunoza isuku na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bitewe no kutabona amazi meza mu buryo bworoshye.

Mu gihe cy'imvura nibwo ibigo by'amashuri bitagira amazi ahoraho bigira agahenge kuko bifashisha amazi y'imvura
Mu gihe cy’imvura nibwo ibigo by’amashuri bitagira amazi ahoraho bigira agahenge kuko bifashisha amazi y’imvura

Ibi ngo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize y’abarimu ndetse n’imyigire y’abanyeshuri. Basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora, ngo zibaruhure imvune n’ingendo abana b’abanyeshuri bakora bajya gushaka amazi, ndetse n’amafaranga y’umurengera bimwe mu bigo bishora mu kwishyura abashinzwe kubivomera.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Amizero (EP Amizero) giherereye mu mpinga y’umusozi mu Mudugudu wa Nterura Akagari ka Ndongozi mu Murenge wa Cyeru. Kuba kitagira amazi meza, akaba atanahegereye, mu gihe cy’izuba ryinshi amazi y’imvura baba bararetse mu bigega ashiramo bagasigara nta yandi bafite hafi.

Umwe mu banyeshuri bahiga agira ati: “Iyo yashize mu bigega baratwitabaza. Dukora urugendo rw’isaha tumanuka umusozi uhanamye, tukajya kuvoma ay’igishanga. Ibyo iyo birangiye buri wese afata akajerekani yajyanye, akongera kukazamukana kuzuyemo amazi ku ishuri baba bagomba gukoresha badutegurira amafunguro ya saa sita, gusukura ibikoresho dufatiraho amafunguro, gukoropa ibyumba by’amashuri n’ubwiherero”.

“Ruba ari urugendo ruvunanye rutubiza icyuya. Uwagiyeyo yavuye iwabo akarabye, agaruka ivumbi ryamwuzuye ku mubiri no ku myambaro ku buryo ukeka ko adaheruka kwikozaho amazi. Amazi dukoresha mu kigo tuyabona tuvunitse, ku buryo no kuba tukihiga ari nko kwihambira by’amaburakindi”.

Abiga n'abigisha mu bigo by'amashuri bitagira amazi meza ahoraho bavuga ko baramutse bayegerejwe ireme ry'imyigire n'imyigishirize ryarushaho kunoga
Abiga n’abigisha mu bigo by’amashuri bitagira amazi meza ahoraho bavuga ko baramutse bayegerejwe ireme ry’imyigire n’imyigishirize ryarushaho kunoga

Bisa n’aho n’isuku y’ikigo idakorwa uko bikwiye bitewe n’amazi usanga aboneka bigoranye.

Ndetse ibi hari abananirwa kubyihanganira bagahitamo kurivamo cyangwa bakajya kwiga ku bigo bya kure yaho ku bwo gutinya iyo mvune.

Abanyeshuri basaga 800 biga kuri iki Kigo, ngo bagira agahenge mu gihe cy’imvura babikesha ibigega bigera muri birindwi iki kigo cyahawe na Leta ayo mazi yirekamo.

Iyo yashizemo uretse urwo rugendo abana bakora, ngo n’ikigo gishora amafanga mu babunganira kuyavoma, aho mu majerekani 40 akoreshwa nibura ku munsi, ijerekani imwe iba ihagaze hagati y’amafaranga 200 na 300.

Ntawusigumuruho Jean Baptiste, Umuyobozi wa EP Amizero, agira ati: “Iyo ari igihe cy’izuba bidusaba ko abana tubarazaho gahunda yo kuzinduka bajya gushaka amazi bakaza ku ishuri bayazanye. Urabona nawe nk’ikigo gikenera gutekera abana babarirwa muri 800 buri gihe saa sita, ukongeraho isuku y’ibyumba bigiramo n’ubwiherero, bidusaba gukoresha imbaraga mu kuyabona, hiyongereyeho n’amafaranga y’abashinzwe kubunganira bayatunda ku mutwe”.

Ibigo bimwe na bimwe biri mu bice by'imisozi miremire biracyagorwa no kwegerezwa amazi meza
Ibigo bimwe na bimwe biri mu bice by’imisozi miremire biracyagorwa no kwegerezwa amazi meza

Hari ubwo abana basangayo nk’abantu benshi bagatindayo bityo n’amasomo agatangira atinze. Rwose mbabwije ukuri tugera n’aho twifuza ibirohwa byibura ngo tunayakoropeshe na yo tukayabura. Leta nishake uko idutabara kuko biradukomereye”.

Ikibazo nk’iki kinagaragara ku Kigo cy’amashuri abanza cya Kabira giherereye mu Murenge wa Rugengabari, Akagari ka Nyanamo, kiyoborwa na Ndahiriwe Frederick, wagize ati: “Ni ibintu biba bitoroshye kubera ukuntu ikigo kiri mu misozi n’aho tuvomera kuhagera bikaba bivunanye. Mbere twajyaga twohereza abana kuvoma, abenshi bagatindayo kubera imirongo y’abantu benshi ugasanga hari amasomo batize. Ubwo rero mu gushakisha igisubizo twashyizeho abantu bashinzwe kutuvomera twishyura amafaranga, kandi ubwo na yo ntaba yateganyijwe mu bizakoreshwa, ugasanga turagwa mu gihombo.”

Ibi bigo kimwe n’ibindi bibarirwa muri 40 mu bigera ku 138 byo mu Karere ka Burera kandi ibyinshi ni amashuri abanza hakaba n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Baba abarezi ndetse n’abanyeshuri babyigamo, bahora mu ihurizo rw’ahazava umuti urambye na bo bakabona uko biga batabangamiwe.

Iki kibazo cyanagarutsweho mu bibazo byabajijwe ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse mu kubisubiza, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabwiye inzego zose bireba, ko zibikurikirana zikanabishakira umuti.

Muri rusange Akarere ka Burera kageze ku gipimo cya 53% mu kwegereza abaturage amazi meza nibura muri metero 500, igipimo kigifatwa nk’ikikiri hasi ugereranyije n’umuvuduko wifuzwa.

Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, aherutse kubwira Kigali Today ko bakomeje gufatanya na WASAC na MININFRA, kugira ngo ibi bipimo byongerwe n’ibigo by’amashuri bidasigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka