Abayobozi b’uturere barasabwa guhagurikira ikibazo cy’abana bata ishuri

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Harebamungu Mathias aributsa abayobozi b’uturere gukemura ikibazo cy’abana bataye ishuri kugira ngo bazasubizwe mu ishuri mu mwaka w’amashuri uzatangira tariki 07/01/2012.

Ibi Harebamungu yabivugiye mu Karere ka Gakenke kuwa kane tariki 27/12/2012. Avuga ko mu butumwa yahaye abayobozi bose b’uturere yabibukije ko ikibazo cy’abana bata ishuri gihangayikije igihugu kandi bagomba kugarurwa mu ishuri uko byagenda kose.

Ubwo butumwa bugira buti: “Nabibutsaga ko umwaka w’amashuri uzatangira 07/01/2013, muhagurukire ikibazo cy’abana bataye ishuri yaba muri Primaire cyangwa 12 YBE bose bagomba gusubira mu ishuri ni itegeko kandi bikaba ubuntu.”

Abana bamwe na bamwe bava mu ishuri kubera gusabwa amafaranga y’agahimbazamusyi, ay’ inyubako ndetse n’amafaranga y’ibikoresho, ababyeyi bayabura, abana babo bakava mu ishuri.

Harebamungu yanabasabye gufatira ibihano by’akazi abayobozi b’ibigo bashyiraho amafaranga uko bishakiye bigatuma abana bata ishuri.

Yagize ati: “Munahagurukire abayobozi b’ibigo bishyiriraho amafaranga y’ishuri uko bishakiye (agahimbazamusyi, impapuro) bigatuma abana bata ishuri, twabasabye mu nyandiko ko abo bayobozi b’ibigo bajya bafatirwa ibihano by’akazi.”

Dr Harebamungu akomeza ashimangira umuyobozi w’ikigo nta burenganzira afite bwo kwirukana umunyeshuri ubuyobozi bw’akarere butabizi kandi ari bwo bugomba gufata icyemezo nk’icyo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwashimwe intambwe bumaze gutera mu burezi muri iyi myaka ine ishize; ngo akazi kari kagoranye ni ukurangiza ibyumba by’amashuri, abana bata ishuri n’ibindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka