Abayobozi b’ibigo n’abakozi bashinzwe uburezi baributswa guhagurukira ireme ry’uburezi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu, aributsa abayobozi b’ibigo n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge guhagurukira ireme ry’uburezi mu bigo bashinzwe.

Dr. Harebamungu asobanura ko hari abanyeshuri batazi gusoma no kwandika bitewe n’abarimu bakora nabi n’abayobozi b’ibigo, badakurikirana imyigishirije y’abarimu. Atanga urugero rw’abayobozi b’ibigo bamara umwaka batarareba ibyo abarimu bigisha.

Ireme ry’uburezi mu mashuri abanza nta ho rihuriye no kwiga igitondo n’ikigoroba (double shift), kuko uburyo bukoreshwa no mu bihugu byateye imbere mu burezi kurusha u Rwanda; nk’uko Umunyamabanga wa Leta yakomeje abitangaza.

Abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge n'abayobozi b'ibigo. (Photo: N. Leonard)
Abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge n’abayobozi b’ibigo. (Photo: N. Leonard)

Yavuze ko icya ngombwa ari uko umwarimu yigisha amasaha agomba gukora kandi agakora akazi ke neza.

Ahakana ko nta kibazo cya laboratwari kiri mu mashuri, kuko Minisiteri y’Uburezi yatanze ibikoresho by’ibanze (Sciences kit). Akemeza ko abavuga ko bafite icyo kibazo ahubwo nta bumenyi bafite mu gukoresha ibyo bikoresho.

Umunyamabanga wa Leta yaboneyeho gusaba abayobozi b’ibigo n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge bo mu Karere ka Gakenke tariki 27/12/2012, gukoresha ibyo bikoresho by’amasiyansi kuko abanyeshuri barushaho kumenya ibyo biga.

Ku kibazo cyo gusibira kw’abanyeshuri, Dr. Harebamungu avuga ko 25% by’abanyeshuri biga amashuri abanza basibira buri mwaka, uwo mubare ukaba ari munini. Ngo amafaranga afasha ibigo by’amashuri azwi nka Capitation grant azajya atangwa hakurikije abanyeshuri bimuka.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NANJYE NDIKUMWE CYANE NA MANASE
bIKWIYE GUHINDUKA KUBURYO BURAMBYE!

sibomana jean yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

NJYE NDIUMWARIMU MUMASHURI ABANZA! Mvugishije ukuri Ireme ry’uburezi ntiryagerwaho,mugihe uwigisha yumva ibyo akora ntaho bimuganisha mumibereyeho,ugereranyije n uko abandi bakozi babayeho!bamwe muri bagenzi banjye tuganira, bazakukazi bumva ari ukubura aho bajya!nonese waba utagaburiye inka ukayibaza amata?Dr mathias iki kintu nawe abivuga yigiza nkana!Dukore iki?nibyo kwigwaho naho ubundi Tuzajya dukomeza tubeshyane ko dukora, nabo batubeshye ko duhembwa bibe bityo!
Mbifurije umwaka mushya w 2013!

Manase jean pierre yanditse ku itariki ya: 30-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka