Minisitiri Lwakabamba arasaba abikorera gufatanya na Leta kwita ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Minisitiri w’uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, arasaba abikorera gufatanya na Leta kwita ku mashuri y’imyuga n’ubumenyengiro kugirango leta ibashe kugera ku ntego yihaye yo guhanga imirimo igera ku bihumbi 200 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibi yabibasabye mu muhango wo gushyikiriza inkunga ingana na miliyari 1 na miliyoni 350 ku bigo 33 by’igisha imyuga n’ubumenyingiro.
Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kigo cy’amashuri College Saint Francois Xavier (APEBU) tariki 14/08/2014.

Ibigo 33 byahawe inkunga byatoranyijwe muri 195 byari byarayisabye. Abayobozi b’ibyo bigo baravuga ko aya mafaranga azarushaho gutuma bongera ibikoresho ndetse bakanigisha umubare munini w’abanyeshuri.

Amashuri 33 yo mu karere ka Bugesera yahawe inkunga mu mushinga Skills Development Fund ashyikiriza sheke ya miliyari 1 na miliyoni 350.
Amashuri 33 yo mu karere ka Bugesera yahawe inkunga mu mushinga Skills Development Fund ashyikiriza sheke ya miliyari 1 na miliyoni 350.

Mugabo Ignasius ahagarariye ikigo Mugold International LTD gikorera muri Gishari Polytechnic, yigisha ibijyanye no guhangana n’inkongi z’umuriro, akaba yahawe amafaranga angana na miliyoni zirenga gato 68.

Agira ati “aya mafaranga azamfasha kugura ibikoresho, ikindi ngo nzarushaho kwigisha abantu benshi bashinzwe guhangana n’inkongi z’umuriro. Kwirinda inkongi z’umuriro bihera igihe inzu yubakwa ukageza igihe yuzuye, hano mu Rwanda abantu barakenewe kuko nta bahanga bize kugukumira umuriro no kuwurwanya”.

Amafaranga yatanzwe yavuye muri Banki y’isi iyaha Leta y’u Rwanda nk’inguzanyo maze iyanyuza mu mushinga SDP (skills development Project) maze iyanyuza mu mukigega cyayo cyitwa (SDF) Skills Development Fund, bikorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA).

Umuyobozi w’uwo mushinga, Muyenzi Willson avuga ibyo bigo byahawe amafaranga byatoranyijwe hagendewe ku bintu byinshi.

Muyenzi Willson umuyobozi w'umushinga SDF asinyana amasezerano n'umuyobozi w'ikigo.
Muyenzi Willson umuyobozi w’umushinga SDF asinyana amasezerano n’umuyobozi w’ikigo.

Ati “twarebye niba ibyo bigo nta bibazo bifite bijyanye n’imisoro ndetse binafite imicungire mibi mu mitungo yabyo. Ikindi kandi dushaka ko ibi bigo ababirangijemo bagira ubushobozi bwo gukora no kwihangira umurimo, atari ukwiga ubundi bakicara ntacyo bakora”.

Minisitiri w’uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, yasabye abikorera ko batagomba guharira Leta kwigisha amyuga, ahubwo bagomba gufatanya nayo, dore ko bafite bimwe mu bikorwa remezo by’ibanze. Yanabasabye kandi ko bagomba kwigisha bahuza amasomo batanga n’isoko ry’umurimo.

“Leta y’u Rwanda ifite intego ikomeye y’uko igomba guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka mu gihe cy’imyaka 5, ibyo izabigeraho ari uko ifatanyije n’abikorera bashinga amashuri y’imyuga azatuma urubyiruko rubona imirimo. Mwe muhawe inkunga mugomba kwibanda cyane ku masomo akenewe ku isoko ry’umurimo kugirango abo mwigisha nibarangiza bajye bahita babona akazi,” Prof. Lwakabamba.

Ministiri w'uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, asuhuza umwe mu barahawe inkunga.
Ministiri w’uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, asuhuza umwe mu barahawe inkunga.

Yanasabye amashuri yigenga guhangana n’ikibazo cyo kubura abanyeshuri kubera ko abenshi bagiye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, akaba abasaba gufata urugero rwa APEBU Nyamata aho mbere yari ifite abanyeshuri 1000 ariko ubu ikaba ifite abanyeshuri 200, akaba ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo kwigisha imyuga ni nayo mpamvu yahawe ayo mafaranga.

Igikorwa cyo gutanga inkunga ku bigo byigisha imyuga n’ubumenyigiro kibaye ku nshuro ya gatatu. Buri mwaka ibyo bigo byigisha abarenga 2000, intego ari uko ababirangizamo baba bafite ubushobozi bwo gukora no kwihangira umurimo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega urebye ahanini ducyene rwoe ibigo byimyuga kurusha ikindi cyose, mugihe biba byinshi nababigana bakaba benshi, kwihangira imirimo kandi icirirtse aho buri wese abasha kwihaza mubyo acyeneye kandi ahanini nibyo igihugu kri guhanga nacyo ngo kirebe ko cyacyemura

karenzi yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka